Sudani y’Epfo yemeye kwinjiza umuntu yari yangiye kwinjira mu gihugu, nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Amerika.
Uku kwisubirako kubaye mu nzira yo guhosha ukutumvikana ku kibazo cya Visa cyari cyavutse hagati y’ibi bihugu byombi.
Ni nyuma y’uko iki Gihugu cya Sudani y’Epfo cyagaragaje ko kinenga Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba zarakuriyeho viza abaturage bacyo bose kubera ikibazo cy’umuturage umwe w’ikindi gihugu cyo muri Afrika.
Marco Rubio Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika, ku wa gatandatu yatangaje gukuraho Visa ku banyasudani y’Epfo bose, avuga ko iki gihugu cyanze kwakira abaturage bacyo birukanwe na Amerika.
Mu itangazo rye, Marco Rubio yatangaje ko n’abandi bantu baturukaga muri Sudani y’epfo bose batazemererwa kwinjira muri America.
Gusa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Sudani y’Epfo yo itangaza ko uyu mugabo banze kwakira wari wirukanwe na Amerika ari afite ubwenegehugu bwa RDC bityo ari umuturage wayo. Bityo ko uwo muntu yasubijwe igihugu cyari kimwohereje kugira ngo cyongere gikurikirane ibyangombwa bye.
Birasa n’intangiriro y’ibyo president Donald Trump yiyemeje kuzakora akijya ku butegetsi muru Mutarama uyu mwaka byo kuzarwanya abimukira batemewe ndetse avuga ko azasubiza benshi mu bihugu byabo baturutsemo.