Itsinda ry’abayobozi bakuru mu Ishyaka ritavuga n’ubutegetsi rya Chadema beguye ku myanya yabo kubera ubwumvikane buke n’ibyo bita imiyoborere y’ishyaka inyuranyije n’amabwiriza shingiro yaryo.
Itangazo abayobozi 13 bo ku rwego rwo hejuru bo mu duce twa Pwani, Serengeti , Nyasa, Victoria n’ahandi basohoye ku wa 10 Gicurasi 2025, rigaragaza ko biyambuye ubunyamuryango bwa Chadema.
Impamvu bavuze zibavanye muri iri shyaka harimo kutubahiriza amabwiriza shingiro y’ishyaka, amacakubiri n’ivangura ry’abanyamuryango rishingiye ku bantu bari abizerwa ba Freeman Mbowe wahoze ayobora iri shyaka.
Banashinja ishyaka gutegura nabi amatora byahaye amahirwe CCM yo gutsinda.
Itangazo rigira riti “Ntidushobora gukomeza kuba mu ishyaka ryitandukanyije n’amahame yaryo ya demokarasi kandi rigakandamiza abantu bose bahoze ari abatoni ku wahoze ari umuyobozi waryo.”
Mu beguye kandi harimo n’abayobozi bo mu gice cyaryo cy’abagore ndetse ngo hari n’abandi batabashije kuvugana n’itangazamakuru ariko bashobora gusohora amatangazo begura.
Umunyamabanga Mukuru wa Chadema, John Mnyika yavuze ko ubu bwegure nta ngaruka bugira ku ishyaka kuko rigifite ingufu, kandi abayoboke baryo bakwiriye kumenya ko nta mavugurura azabaho cyangwa amatora.