igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Tanzaniya: CHADEMA yatangaje aho Tundu Lissu wari waraburiwe irengero aherereye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Tanzaniya: CHADEMA yatangaje aho Tundu Lissu wari waraburiwe irengero aherereye
AMAKURUMU MAHANGA

Tanzaniya: CHADEMA yatangaje aho Tundu Lissu wari waraburiwe irengero aherereye

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 20, 2025 12:40 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya, CHADEMA, ryatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu ryamenyeshejwe aho Tundu Lissu, umwe mu bayobozi baryo, aherereye nyuma y’uko hari hashize umunsi umwe batangaje ko batakibasha batazi aho aherereye.

Lissu, ufunzwe akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu, yimuriwe muri Gereza ya Ukonga iherereye mu murwa mukuru wa Dar es Salaam. Ibi byatangajwe nyuma y’uko ubuyobozi bwa CHADEMA buvuganye n’abayobozi b’urwego rushinzwe amagereza.

Brenda Rupia, umuvugizi wa CHADEMA, yagize ati: “Turamenyesha rubanda ko Bwana Lissu yimuriwe muri Gereza ya Ukonga, kandi ubu tuzi neza aho aherereye.”

Ibirego bishya Lissu aregwa bikomeje gutera impungenge mu banyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, cyane cyane mu gihe Perezida Samia Suluhu Hassan ategereje kwiyamamariza manda ya kabiri mu matora ateganyijwe mu mpera z’Ukwakira.

Nubwo Perezida Samia akunze kugaragaza ko yiyemeje kwimakaza uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza, bamwe baracyamunenga ko akora ibikorwa bitandukanye bidahuye n’ibyo avuga.

Ku wa Gatanu, CHADEMA yari yatangaje ko abayobozi b’ishyaka, abunganira Lissu n’abagize umuryango we bagerageje kumusura muri gereza aho yari afungiye kuva ku wa 10 Mata, ariko bakamubura. Icyo gihe, nta makuru bahawe ku mpamvu yo kutamubona.

Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza byatangaje ko Elizabeth Mbezi, umuvugizi wa serivisi z’amagereza muri Tanzaniya, yanze kwitaba telefone n’ubutumwa bugufi ubwo bumusabaga ibisobanuro kuri icyo kibazo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyanza: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu bane banze gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside
Next Article U Buholandi bwafunze Ambasade zabwo mu bihugu bitandukanye birimo n’u Burundi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025
Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

“Muzirikane ko izi nshingano murahiriye muzazibazwa.” -Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yakiriye indahiro z’abakomiseri umunani ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Barimo Perezida wa Komisiyo, Oda Gasinzigwa, Visi…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Gen Muhoozi yigambye gufunga umurinzi wa Bobi Wine

Generale Muhoozi Kainerugaba umugaba mukuru w'ingabo za Uganda, yiyemereye ko yafunze Eddie Mutwe, umuyobozi w’abarinzi ba Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi…

1 Min Read
Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yiyahuye nyuma yo kubengwa n’umumotari yahaye amafaranga
AMAKURUUBUZIMA

Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yiyahuye nyuma yo kubengwa n’umumotari yahaye amafaranga

Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yapfuye bitunguranye aho bikekwa ko yiyahuye. Ibi byabaye mu ijoro ku wa…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda na DRC ntabwo ari nk’ Uburusiya na Ukraine – ibyo u Rwanda rwabeshyuje amahanga.

Ibihugu  by’amahanga by’umwihariko iby’u Burayi, Sena y’u Rwanda yabibeshyuje ku byo gushinja u Rwanda kuba mu ntambara  Repubulika Iharanira Demokarasi…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?