Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko buri munsi uko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, agize ibyo atangaza birushaho gushyira igihugu cye mu makuba aho kugitabara
Ibi yabitangaje ku wa 25 Gicurasi 2025, nyuma y’uko Zelensky ashinje Amerika n’ibindi bihugu bikomeye kwicecekera mu ntambara Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya, bigatiza umurindi u Burusiya mu gutera Ukraine.
Trump akoresheje urubuga rwa Truth yahise avuga ko Zelensky nta mbaraga na nke ashyira mu gutuma iki kibazo kirangira, avuga ko ahubwo atuma kirushaho gukomera.
Yagize ati “Ntacyo ari gufasha igihugu cye avuga nk’uko avuga, buri kintu cyose gisohotse mu kanwa ke giteza ibibazo, simbikunda kandi bikwiye guhagarara.”
Trump yashimangiye ko atakabaye ari no kugerageza guhosha iyi ntambara kuko atari we wayitangije, ndetse ngo iyo aba ari we uri ku butegetsi ntiyari kuba.
Yagize ati “Iyi ntambara ntiba yaratangiye iyo nza kuba ndi kubutegetsi, iyi ni intambara ya Zelensky, Putin na Biden ntabwo ari iya Trump. Ndigufasha gusa kugira ngo nkemure ibibazo byatewe n’abandi bantu bikarema inzangano.”
Ibi bibaye nyuma y’ibitero u Burusiya bwagabye kuri Ukraine byahitanye abantu 13, bushinja Ukraine kuyigabaho ibitero bya drones mu cyumweru gishize.