Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yahaye ikigo cyabashinwa cya Tiktok iminsi 75 gusa kikaba kitakiri mu maboko abashinwa niba gishaka gukomeza gukorera muri iki gihugu.
Donald Trump perezida wa America yatangaje ko ikigo cya Tiktok gihawe iminsi 75 gusa kikaba cyamaze kugurwa n’undi muntu utari umushinwa kugira ngo kemererwe gukomeza gukorera aha muri America.
Abinyujije kurubuga rwe perezida wa Amerika Donald Trump yagize ati “Ubuyobozi bwanjye burimo gukora cyane ku masezerano yo kurokora TikTok, kandi tumaze gutera intambwe ishimishije. Bisaba akazi kenshi kugira ngo ibyemezo byose bikenewe bishyirweho umukono, ni yo mpamvu nashyize umukono ku itegeko ryemerera TikTok gukomeza gukora mu gihe cy’iminsi 75.”
Sosiyete ya ByteDance igenzura TikTok yemeje ko iri mu biganiro na Guverinoma ya Amerika kugira ngo hashakwe igisubizo, gusa ivuga ko hakiri ibintu by’ingenzi bigomba kubanza gukemurwa.
Yagize iti “Nta masezerano arashyirwaho umukono kandi icyemezo icyo ari cyo cyose kizafatwa hashingiwe ku mategeko y’u Bushinwa.”

Tiktok yari yarahagaritse ibintu bitanyuze abanyamerika nyuma iza kugarurwa. Uru rubuga rukoreshwa n’abasaga miliyoni 170 aho muri Amerika, kimwe mubyo rwashinjwe hari ukuba bivugwa ko rugenzurwa na leta y’Ubushinwa.