Kaminuza ya Harvard yambuwe uberenganzira n’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, White House, bwo kongera kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga kubera kwanga guhana abanyeshuri bayo bagaragaye mu bikorwa byo gushyigikira Palestine.
Iyi kaminuza yari yahawe amasaha 72 yo kuba yamaze gutanga amakuru yose ajyanye n’abanyeshuri b’abanyamahanga ifite nk’uko bikubiye mu itangazo rya Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Kristi Noem, ryasohotse ku wa 22 Gicurasi 2025.
Perezida Donald Trump yasabye ibigo byose na za Kaminuza gukumira no gushyiriraho ibihano abanyeshuri bagaragaye mu bikorwa byo gushyigira Palestine mu ntambara ihanganyemo na Israel, yemeza ko ibyo bikorwa ari ibigamije kubiba amacakubiri hamwe n’urwango bikorerwa abayahudi.
Kaminuza Zitandukanye muri Amerika zahise zitangira gutanga amakuru ku banyeshuri bazo bagaragaye muri ibyo bikorwa birangira hari n’abirukanwe mu gihugu ndetse bafunga izanze gutanga ayo makuru.
Mu zanze gutanga ayo makuru, harimo na Harvard none yambuwe uburenganzira bwo kwakira no kwigisha abanyeshuri b’abanyamahanga nk’uko itangazo rya Noem ryabigaragaje.
Naem yagize ati “Havard ntizongera kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga ndetse n’abo bafite bagomba koherezwa mu bindi bigo cyangwa bakabura uburenganzira bwo kwiga.”
Bivugwa ko uyu mwanzuro ushobora kugira ingaruka ku banyeshuri bagera ku 6800 b’abanyamahanga bakuruikiranaga amasomo yabo ya buri munsi muri iyi kaminuza, aho byabaye nyuma y’aho Leta ya Amerika ihagaritse n’inkunga yateraga iyi Kaminuza iigana n’akayabo ka miliyari 2,2$, bitewe no kutubahiririza ibyo leta yemeje.