Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye Ahamya ko igihugu ayoboye gifite butunzi kidashobora kumara nubwo gikennye uko bigaragara.
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’amashyirahamwe y’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yavuze ko u Burundi bumeze nka Kanani yo muri Bibiliya Imana yasezeranyije Abanya-Israel.
Yagize ati “Amabuye y’agaciro kirazira ko yaba umuvumo mu gihugu, ni umugisha. Igihe Imana yabwiraga Abanya-Israel igihugu ishaka kubajyanamo, mu gihugu cy’amata n’ubuki, igihugu kirimo amabuye y’ubwoko bwiza cyane…u Burundi nasanze ari igihugu gisa na Kanani. Mbwira impamvu tudakize.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yagereranyije igihugu cy’u Burundi na Israel avuga ko uko Israel ingana n’uko ikize bityo bivuze ko u Burundi bwaba bukennye
Yakomeje avuga ko mu Burundi hari urutare rw’agaciro rushashe munsi y’ibice bitandukanye by’igihugu, avuga ko uko rungana abarundi badashobora kurubyaza umusaruro ngo rushire Burundi.
Ati “Ibuye rimwe gusa, rinini kandi riva mu Rutegama, rigaca i Kiganda, rikagenda i Mwaro hariya mu Kibumbu-Kayokwe, rigakata rigaca i Nyabihanga, rikagaruka mu Giheta, iryo ryonyine mwumva rizashira ryari?”
Ndayishimiye kandi yavuze ko Abarundi bari barasinziriye, bagira umwiryane ushingiye ku moko bitewe n’ubukene, asobanura ko batinze kubona uwo mutungo wihishe mu butaka bakabaye barakize.
Yagize ati “Iyo dukanura kare! Uyu mwiryane muvuga ngo Abahutu n’Abatutsi ntuba ubaho kuko abasangiye ubusa bitana ibisambo.”
Yatangaje ko kandi mu gihe Abarundi bashis, bashobora kujya binjiza asaga miliyari 2 z’Amadolari ku mwaka, kandi ko batarya ayo mafaranga ngo bayamare.
Yagize Ati “Dutangiye kuba abantu, u Burundi dushobora kugira umutungo natwe tudashoboye. Tuvugishe ukuri, nko ku mwaka u Burundi bwinjije miliyari 2 z’Amadolari ku mwaka twayamara?”
Prezida Ndayishimiye aherutse kuvuga ko nta mafarnga na macye u Burundi bwinjiriza avuye mu mabuye y’agaciro bufite, mu gihe bufite amashyirahamwe arenga 200 acukura amabuye y’agaciro.