igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Bushinwa bwasubije Amerika indege bwari buherutse kugurayo bugamije kwihimura
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Bushinwa bwasubije Amerika indege bwari buherutse kugurayo bugamije kwihimura
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

U Bushinwa bwasubije Amerika indege bwari buherutse kugurayo bugamije kwihimura

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 24, 2025 5:04 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

U Bushinwa bwasubije indege ebyiri bwari buherutse kugura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kwihimura kubera imisoro ihanitse Perezida Trump akomeje gushyiraho ibicuruzwa bituruka muri icyo gihugu bigana muri Amerika.

Umuyobozi w’uruganda rukora indege rwa Boeing, Kelly Ortberg, yabwiye CNBC ko indege ebyiri zimaze gusubizwa kandi hari indi imwe igiye gukurikiraho, bitewe n’ubushyamirane buri hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubucuruzi.

Yagize ati: “U Bushinwa bwahagaritse kwakira indege zacu kubera uko ibintu byifashe ku bijyanye n’imisoro.”

Yongeyeho ko abandi bakiliya 50 b’Abashinwa bari baratumije indege z’uru ruganda muri uyu mwaka wa 2025, bamaze gutangaza ko batazazakira.

Leta ya Amerika yashyizeho imisoro ingana na 145% ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, na bwo u Bushinwa bwihimura bushyiraho imisoro ya 125% ku bicuruzwa biva muri Amerika, ibintu byatumye Amerika irushaho kuzamura imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa kugeza kuri 245%.

Ku wa Kabiri, Perezida Trump yavuze ko yizeye ko umubano w’ubucuruzi n’u Bushinwa uzagenda neza, kandi ko imisoro yashyizweho izagabanuka cyane, nubwo atigeze avuga ko izagera kuri zeru.

Abakozi bakora mu ruganda rwa Boeing bagizweho ingaruka n’iyo misoro, cyane cyane mu Buyapani no mu Butaliyani, aho hashyizweho imisoro ya 10% kuri buri kintu cyose cyoherejwe.

Boeing ni rwo ruganda rwohereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga kurusha izindi muri Amerika, aho 70% by’indege rukora zigurishwa hanze ya Amerika.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uruganda rwa Apple rugiye gucibwa akayabo ruzira kwamamaza ubutinganyi
Next Article Perezida wa Ukraine yahagaritse urugendo rwe muri Afrika y’epfo by’ikitaraganya
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge
May 12, 2025
Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umutwe wa M23 wakoze umukwabu mu mujyi wa Goma hafatirwamo amabandi 30 n’imbunda nyinshi

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wakoze umukwabu mu mujyi wa Goma, uwufatiramo amabandi abarirwa muri 30, imbunda 10…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za SADC ziri mu cyiciro cya kabiri zatashye zivuye mu Burasirazuba bwa Congo, zinyuze ku butaka bw’u Rwanda

Ingabo z’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), zari zimaze umwaka n’amezi atandatu mu butumwa bw’amahoro mu Burasirazuba bwa…

4 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Pasiteri wo muri Kenya Afatiwe ku Mupaka Atwaye Inzoka mu Gikapu, Asobanura ko Ayikuye mu Masengesho yo Gukiza Amadayimoni

Pasiteri Fanish Ramsey Maloba, w’imyaka 26 ukomoka muri Kenya, yafatiwe ku mupaka wa Malaba uhuza Kenya na Uganda atwaye inzoka…

1 Min Read
AMAKURU

Ingabo za Israel zemeje ko zagabye ibitero bikomeye muri Syria

Ingabo za Israel zemeje ko zagabye ibitero bikomeye mu Murwa Mukuru wa Syria, Damascus, hafi y’Ingoro ikoreramo Umukuru w’Igihugu, mu…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?