U Bwongereza Bwatangaje ko abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera, Shabana Mahmood, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibyavuye mu isesengura ry’imikoreshereze y’ibihano, ahamya ko amagereza 20 mu gihugu yose azatangwamo iyi miti, mu rwego rwo kwirinda ko uwahamwe n’ibyaha yarekurwa akongera kubisubiramo.
Ni imiti ikoreshwa ku buryo igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, ndetse ikaba yafasha kugabanya ibyaha bigendanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina bikunze kugaragara mu Bwongereza.
Nk’uko Minisitiri Mahmood abivuga, ubushakashatsi bwerekanye ko iyi miti igabanya ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ku kigero kigera kuri 60%.
Ati: “Nubwo hari abakoze ibyaha babiterwa no kugaragaza ko bakomeye no kugenzura abandi aho kuba irari, iyo miti iracyafite umumaro. Tuzifashisha n’uburyo bwo kwita ku mitekerereze turwanya icyo kibazo cy’abashaka kugenzura abandi.”
Nta zindi ngaruka iyi miti igira dore ko n’iyo umuntu wayifataga ayiharitse yongera kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina nta nkomyi.
Uku gutanga imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ni buryo busanzwe bukoreshwa mu Budage no muri Denmark ku bushake, mu gihe muri Pologne ho bikorwa mu buryo bw’itegeko.