igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Rwanda na DRC bazasinyana amasezerano imbere ya Trump nk’umuhuza
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Rwanda na DRC bazasinyana amasezerano imbere ya Trump nk’umuhuza
AMAKURU

U Rwanda na DRC bazasinyana amasezerano imbere ya Trump nk’umuhuza

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 2, 2025 1:02 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2025, hitezwe isinywa ry’imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Aya masezerano azaba aganisha ku mahoro arambye mu karere, ariko hanarebwe ku bufatanye mu by’ubukungu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yemeje ko impande zose zamaze kumvikana ku mbanzirizamushinga y’amasezerano, kandi ko gusinya ku mugaragaro biteganyijwe kuba muri Kamena muri White House, aho Perezida Trump azakira abakuru b’ibihugu bya RDC n’u Rwanda.

Mu biganiro byabereye i Doha muri Qatar ku wa Kane, Umujyanama Mukuru wa Trump ku bijyanye na Afurika, Massad Boulos, yavuze ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu kunoza amasezerano, ndetse ko impapuro z’imbanzirizamushinga zatanzwe uyu munsi. Ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo na ba Brigadier General b’u Rwanda, Jean Paul Nyirubutama na Patrick Karuretwa.

Ku ruhande rwa Amerika, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, nawe yemeje ko azahura n’abayobozi ba RDC ngo bakemure ibikiri ku rwego rwa diplomasi mbere y’isinywa rya nyuma.

Amezi abiri ari imbere azakoreshwa mu gutegura uwo muhango ukomeye uzaba uyobowe na Amerika, ukazanatumiwamo abakuru b’ibihugu bifatanyije mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Icyakora, kugira ngo ayo masezerano yemerwe burundu, hari ibyo impande bireba bizabanza kugeraho. Muri byo harimo ko RDC igomba gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke, cyane cyane ikibazo cya FDLR. Hazanakorwa amavugurura mu miyoborere y’igihugu, by’umwihariko ku birebana no gusaranganya inyungu hagati y’intara.

Byongeye, u Rwanda na RDC bagomba gusinyana amasezerano yihariye na Amerika ajyanye n’ubukungu. Ibi bigamije gufungura inzira z’ishoramari rikomeye riturutse muri Amerika.

Kugira ngo hubahirizwe ibi byose, hashyizweho komite igizwe na Amerika, Qatar, u Bufaransa na Togo ihagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibi byemezo.

Ibiganiro byari bisanzwe bikorerwa muri gahunda ya EAC-SADC byakuweho, bisigaye biyobowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu rwego rwo guhuza imbaraga no kwihutisha umuti urambye w’umutekano mu karere.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umuturage arasaba Kiliziya miliyoni 500Frw ku butaka bwe kugirango bagure ahabera isengesho Kwa YEZU Nyirimpuhwe
Next Article Aho ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC bigeze ubu, ntibikwiye gusenya uruhare rwa Angola
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Perezida wa Ghana John Dramani Mahama yahagaritse Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Gertrude Torkornoo

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama yahagaritse Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Gertrude Torkornoo, ku mwanya w’ubuyobozi ku mpamvu zitaramenyekana. BBC yanditse…

1 Min Read
AMAKURU

Muhanga: Moto 6 nizo zagarujwe mu zari zibwe n’abajura

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yafashe moto esheshatu zari zaribwe, zimwe muri Kigali izindi mu Karere ka…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Nyuma yo kwibaruka yabwiwe ko uwo abyaye ari uw’uwundi mugore

Mu Gihugu cya Australie hari umubyeyi w’ibarutse umwana, maze bamubwira ko mu isuzuma abaganga bakoze byagaragaye ko umwana atari uwe…

1 Min Read
AMAKURU

Burundi: Inzara ikabije iravuza ubuhuha mu mujyi wa Bujumbura

Mu karere ka Kanyosha, gaherereye muri komine ya Muha mu majyepfo y’umujyi wa Bujumbura, mu gihugu cy’u Burundi haravugwa inzara…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?