igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Rwanda na Congo bongeye guhurira muri Qatar bari kumwe n’uhagarariye Trump
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Rwanda na Congo bongeye guhurira muri Qatar bari kumwe n’uhagarariye Trump
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda na Congo bongeye guhurira muri Qatar bari kumwe n’uhagarariye Trump

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 30, 2025 5:00 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Kuri uyu wa 30 Mata intumwa za leta y’ u Rwanda hamwe na DRC bongeye guhurira muri Qatar aho basinye amasezerano y’amahoro hagati yabo yo kugarura amahoro aha muri Congo

Ku wa 30 Mata 2025, intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zahuye i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gushimangira inzira y’amahoro mu Karere k’Afurika y’Ibiyaga Bigari. U Rwanda ruhagarariwe na Brig. Gen. Patrick Karuretwa, ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare, ndetse na Brig. Gen. Jean Paul Nyirubutama, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS).

Ibi biganiro byanitabiriwe n’intumwa zitandukanye zirimo Massad Boulos, umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, hamwe n’abahagarariye ibihugu birimo Togo, u Bufaransa ndetse na Qatar, ari nayo yateguye ibi biganiro.

Ibi biganiro bikurikiye amasezerano yashyizweho umukono ku wa 25 Mata 2025 hagati y’u Rwanda na RDC, agamije gushyiraho amahame aganisha ku mahoro arambye muri kariya karere. Amerika yagaragaje ubushake bwo gukomeza kugira uruhare mu gukemura ayo makimbirane, isaba ko impande zombi zitegura umushinga w’amasezerano y’amahoro bitarenze tariki ya 2 Gicurasi, kugira ngo usuzumwe n’impande zombi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko impande zombi zizohereza intumwa mu rwego rw’ububanyi n’amahanga i Washington D.C, aho ibitaravugwaho rumwe bizaganirwaho bigakemurwa.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, ku wa 27 Mata 2025, yavuze ko hari ibyizere by’uko amahoro agiye kuboneka hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse n’ibihugu bihana imbibi. Yagize ati: “Dufite amakuru meza ku Rwanda na RDC. Ndatekereza ko u Rwanda na RDC bigiye kubona amahoro, n’ibindi bihugu bike. Kizaba ari ikintu cyiza. Mu by’ukuri twizeye ko bizatanga umusaruro.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yemeje ko u Rwanda rwifuza kubona amasezerano y’amahoro vuba na bwangu. Yagize ati: “Intumbero yacu ni ukugera ku masezerano y’amahoro mu gihe cya vuba. Nta nzira y’ubusamo, tugomba gukora ibikomeye, tugakemura ikibazo mu buryo bwa nyabwo, rimwe rizima.”

Amasezerano y’amahoro arimo gushyirwaho ahanini ashingiye ku biganiro bimaze igihe hagati y’impande zitandukanye, harimo ibyo hagati ya RDC n’umutwe wa M23 byatangiriye i Doha kuva muri Werurwe 2025. Aya masezerano anubakiye ku myanzuro yafatiwe mu nama zitandukanye z’abakuru b’ibihugu byo mu miryango ya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Afurika y’Amajyepfo (SADC).

U Bufaransa, buhagarariwe muri ibi biganiro i Doha, bwerekanye ko bwiteguye gutanga umusanzu mu gushakira umuti ibibazo byo muri ako karere. Perezida Emmanuel Macron yigeze guhuza Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC muri Nzeri 2022, ndetse agerageza kubasubiza ku meza y’ibiganiro muri Gashyantare 2025, nubwo icyo gihe bitagenze neza.

Ibi biganiro ni icyizere gishya ku rugendo ruganisha ku mahoro arambye mu karere gahora karangwamo amakimbirane.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article DRC: Imirwano hagati AFC/M23 n’ingabo za RDC irakomeje muri Kivu y’Amajyepfo
Next Article Umugabo w’ i Nyamasheke ukekwaho gutera inda umwana amushukishije 5000 frw yatawe muri yombi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Karongi: Mu mezi abiri abibasiwe n’ibiza bagiye gukorerwa ikintu gikomeye
May 23, 2025
U Bufaransa bwamaganye ibirego bya Israel, buvuga ko iri kubiba urwango
May 23, 2025
Abantu barenga ibihumbi 10 basanzwemo indwara ya Malariya mu Mujyi wa Kigali
May 23, 2025
Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

RDC: Inka zirenga 70 zasanzwe zapfiriye Mwenga, icyazishe kiracyari urujijo

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025, abaturage bo mu duce twa Kilungutwe na Kilumba, muri…

3 Min Read
AMAKURU

Uzabakiriho w’i Gicumbi arakataje mu korora amasazi

Ni uwitwa Uzabakiriho Alphonse utuye mu Karere ka Gicumbi uvuga ko yiyemeje korora amasazi y’umukara, ndetse akaba afite inzozi zo…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Abakoresha imbuga nkoranyambaga baramagana MOSES uri gusebya H.E Paul KAGAME

Moses Twahirwa Uzwi nka Moshion yakoresheje urubuga rwa Instagram yandika amagambo asebya umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul KAGAME ndetse n'umuryango RPF…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Perezida wa Rayon Sports yibukije Munyakazi Sadate Ko atagira Umusanzu mu ikipe

Mu gihe Rayon Sports ikomeje urugendo rwayo muri shampiyona y’u Rwanda, Perezida wayo Twagirayezu Thadée yasubije ibitekerezo byatanzwe na Munyakazi…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?