Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Eng. Paul Umukunzi, yatangaje ko mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere, u Rwanda ruzaba rufite amashuri y’icyitegererezo azaba yigisha amasomo ahambaye ajyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, harimo gukora no kugenzura drones, ubwenge buhangano (AI), umutekano w’ikoranabuhanga, ubuhinzi bwa kijyambere ndetse na robots
Mu ngengo y’imari ya 2025/2026, Leta izatangiza kubaka amashuri 15 y’icyitegererezo mu turere dutandukanye nka Karongi, Bugesera, Ngoma, Rulindo na Kamonyi. Buri shuri rizashorwamo hagati ya miliyoni $8 na $12 bitewe n’ibikorwa rizagenerwa. Aya mashuri azakira hagati y’abanyeshuri 450 na 600 bazacumbikirwa, bagahabwa ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo w’ejo hazaza.
Eng. Umukunzi yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo kugira amashuri 30 y’icyitegererezo mu gihugu hose bitarenze umwaka wa 2029, nk’uko biteganywa muri gahunda ya NST2. Ibi byose bigamije gushyira imbere imyuga n’ubumenyingiro, aho nibura 60% by’abarangiza icyiciro rusange bazakomeza muri uru rwego.
Yagize ati: “Twatangiye urugendo rwo kubaka amashuri azigisha amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, nk’ayo gukora drones, robots, ubuhinzi bugezweho ndetse n’ubwenge buhangano. Ubu tugiye gutanga amasoko y’abazubaka no gutangira gutumiza ibikoresho.”
Yavuze ko mu Isi yihuta mu ikoranabuhanga, u Rwanda rukeneye gukurikirana umuvuduko, rufite abantu bafite ubumenyi bujyanye n’igihe. Amasomo azigishwa azaba afite ireme rihambaye, ndetse agamije kwitegura ibisabwa n’isoko ry’umurimo mpuzamahanga.
Eng. Umukunzi kandi yasobanuye ko hari n’amashuri azihariye kwigisha umutekano mu by’ikoranabuhanga, hagamijwe guhangana n’ibyago by’ubujura n’iterabwoba bikorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ati: “Ubu ibintu byose bishingiye kuri ICT. Udafite umutekano mu ikoranabuhanga igihugu cyose cyaba mu kaga.”
Mu zindi gahunda, Leta irateganya ko mu kagari kose hazaba hari ishuri rya Vocational Training Center, rizafasha kuzamura ubumenyi rusange mu baturage. Ibi bizajyana no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi no gukora ibipfunyika bihuye n’ubuziranenge mpuzamahanga, bityo u Rwanda rukagira uruhare runini mu isoko ryo hanze.
Kugeza ubu, RTB itangaza ko hejuru ya 70% by’abarangiza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bahita babona akazi vuba, bikarushaho kugaragaza akamaro k’uyu murongo Leta yahisemo.
Umukunzi asoza avuga ko u Rwanda rwifuza kugira uruhare rugaragara mu bukungu bushingiye ku bumenyi (knowledge-based economy), kandi ibi bigomba gutangirira mu mashuri.
