Ikigo cy’Abagenzuzi b’Imari mu Bigo byo mu Rwanda (IIA Rwanda) cyatangaje ko Inama Mpuzamahanga ya 11 y’Abagenzuzi b’Imari muri Afurika izabera i Kigali guhera ku wa 26 kugeza ku wa 30 Gicurasi 2025. Ni inshuro ya mbere u Rwanda ruyakira, ikazitabirwa n’abarenga 1000 baturutse mu bihugu 24 byo muri Afurika n’ahandi
Iyi nama yateguwe na African Federation of Institutes of Internal Auditors (AFIIA), ikazibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Kubaka ubufatanye, bugamije impinduka”. Intego ni ugutanga amahugurwa yihariye y’ubumenyi bwa tekiniki ndetse no gusangira ubunararibonye hagati y’abanyamwuga bo mu rwego rw’igenzura ry’imari mu bigo.
Perezida wa IIA Rwanda, Fred Twagirayezu, yavuze ko kwakira iyi nama ari intambwe ikomeye ku gihugu, cyane ko binahuriranye no kwizihiza imyaka 10 IIA Rwanda imaze ishinzwe. Yagize ati: “U Rwanda rufite indangagaciro zo gucunga neza umutungo, gukorera mu mucyo no kugira ubunyangamugayo – zose zijyanye n’umwuga w’igenzura ry’imbere mu bigo. Kwakira AFIIA 2025 bizafasha n’abandi kubona aho tugeze mu gushyira izi ndangagaciro mu bikorwa.”
Jules Cesar Hategekimana, Umugenzuzi Mukuru w’Imari w’Imbere, yashimangiye ko iyi nama izafasha mu kongera ubumenyi bw’abitabira, kurushaho gusobanukirwa n’amahame mpuzamahanga agezweho, no gusangira ubunararibonye bufatika mu kazi k’ubugenzuzi.
yagize ati: “Iyi nama izongera umusanzu w’u Rwanda mu bukerarugendo bushingiye ku nama (MICE), tunasigasira ubufatanye bwubaka urwego rw’igenzura n’imiyoborere myiza.”
Ruth Doreen Mutebe, Perezida wa AFIIA, yavuze ko iyi nama ari amahirwe adasanzwe ku banyamwuga bw’igenzura ry’imari mu bigo. Ubu, ibigo byose bya Leta mu Rwanda bifite abagenzuzi b’imari, kandi n’ibindi bigo byigenga bitangiye gushyira mu bikorwa igenzura ry’imbere nk’igikoresho cy’ingenzi gifasha mu ifatwa ry’ibyemezo bifasha mu iterambere rirambye.