U Rwanda rwakiriye imashini yifashishwa mu bikorwa bihambaye by’ubuvuzi cyane cyane ibyo kubaga ibice by’umubiri w’umuntu nk’ubwonko, kubaga hagamijwe gukosora inenge.
Iyi mashini izwi nka ‘ZEISS KINEVO 900 S’ yagejejwe mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH) bigizwemo uruhare n’’Ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti mu Rwanda (Rwanda Medical Supply Ltd).
Ifasha abaganga babaga kubona ibice bito bigoye kubonesha amaso, ikaba yanakora mu buryo bwa ‘robot’ hamwe ishobora kwiyimura bidakozwe na muganga.
Inzobere mu kubaga ubwonko mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr David Hakizimana, yavuze ko ZEISS KINEVO 900S ibi bitaro byakiriye ari imwe mu zigezweho zikora nka robot zifashihwa mu kubaga.
Uyu muganga yavuze ko iyo mashini ireba ibice abantu batabasha kubonesha amaso (microscope), igaragaza uburyo ikoranabuhanga mu buvuzi rikomeje gutera imbere bitari muri KFH gusa ahubwo no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Dr Hakizimana yakomeje ati “Ni yo KINEVO 900S ifite ibikoresho byose bisabwa iboneka muri Afurika y’Uburasirazuba.”
Yavuze ko iyo ntambwe ishyira u Rwanda ku mwanya w’imbere mu bijyanye n’ubuvuzi bwo kubaga buteye imbere, buzira kwibeshya kuko ubaga aba afite ishusho ya nyayo y’aho abaga, bikaba akarusho iyo yunganiwe na robot.
Ni imashini yikoresha ikurikije amabwiriza y’umuganga uri kubaga, ikamufasha kugaragaza uduce tw’umubiri tubagwa kabone n’iyo twaba ari duto cyane, kuko ituzana mu ishusho nini.
Dr Hakizimana ati “Ibi bituma umuntu akora afite amakuru yose nta kwibeshya, cyane cyane mu bice bikomeye nk’iby’ubwonko n’urutirigongo, hirindwa ko hakwangirizwa ibindi bice byegereye ibibagwa.”
Ni imashini ishobora kwikoresha ikaniyimura igashyira camera zayo ahakenewe kubagwa bidasabye ko umuganga ari we uyimura, ibifasha mu kwirinda kumara umwanya no kwirinda ibindi byago byabaho mu gikorwa.
Bijyanye n’uko iyo mashini yo iba ishyigikiye neza itanyeganyega binafasha umuganga kutananirwa amaboko mu gihe igikorwa cyabaye kirekire cyangwa kigoye.
ZEISS KINEVO 900S igira amashusho meza cyane afasha ubaga gutandukanya ibibyimba, imiyoboro y’amaraso ndetse akaba yabasha kumenya urugingo rurwaye n’uruzima.
Dr Hakizimana ati “Ibyo bifasha kuvana ibibyimba mu bwonko neza cyangwa gukosora inenge muri icyo gice cy’umubiri nta kintu cyangijwe ndetse bikanafasha kubungabunga ubwonko bugakomeza gukora neza.”
Iyo mashini kandi yifitemo akuma gato (QEVO) gafasha umuganga ubaga kureba mu bice byagoranaga kurebamo hifashishijwe ‘microscope’ zisanzwe.
Umuganga ubaga ubwonko aba yareba mu nguni zose zabwo, bityo akamenya ikibazo umurwayi afite byaba bisabwa ko abagwa akabagwa kigakurwamo nta kibazo.
Bituma mu kubaga nta kibyimba cyangwa ikindi kibazo cyasigara mu bwonko kitarebweho, umurwayi akavurwa neza nta mbogamizi.
Kuko itanga amashusho meza agaragaza ibice by’umubiri ZEISS KINEVO 900S yitezweho gutanga umusanzu mu bijyanye n’uburezi aho abaganga bakizamuka n’abiga ubuvuzi bashobora kwigira ku murimo neza.
Iyi mashini kandi ishobora kugaragaza ikigorwa cyo kubaga kiri kuba ako kanya, ikakinyuza ku mbuga zitandukanye n’abandi baganga bo mu bindi bitaro bakaba bakurikirana uko biri kugenda nk’abahibereye.
ZEISS KINEVO 900S yifitemo ubushobozi bwo kubahiriza amategeko yahawe yaba mu buryo bw’ijwi cyangwa kugenzurwa hifashishijwe ibirenge.
Ni ukuvuga ngo muganga ashobora kuyibwira ibyo ushaka cyangwa ukoresheje ikirenge akayiha amabwiriza, ikaba yakwimukira aho ashaka bidasabye ko ava mu byo yarimo. Byihutisha akazi ntibinarogoye abakarimo.
Ni imashini yitezweho kandi guteza imbere gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, aho abo mu bindi bihugu baba abarwayi n’abandi bahanga mu by’ubuvuzi bazajya baza gushaka serivisi itanga.
ZEISS KINEVO 900 S yakozwe n’Uruganda rwa Carl Zeiss Meditec AG rwo mu Budage ariko runafite amashami muri Amerika, u Buyapani, Espagne, u Buhinde, u Bushinwa n’ahandi.