igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Rwanda rwakiriye imashini yifashishwa mu bikorwa bihambaye by’ubuvuzi cyane cyane ibyo kubaga
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Rwanda rwakiriye imashini yifashishwa mu bikorwa bihambaye by’ubuvuzi cyane cyane ibyo kubaga
AMAKURUUBUZIMA

U Rwanda rwakiriye imashini yifashishwa mu bikorwa bihambaye by’ubuvuzi cyane cyane ibyo kubaga

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 29, 2025 4:50 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

U Rwanda rwakiriye imashini yifashishwa mu bikorwa bihambaye by’ubuvuzi cyane cyane ibyo kubaga ibice by’umubiri w’umuntu nk’ubwonko, kubaga hagamijwe gukosora inenge.

Iyi mashini izwi nka ‘ZEISS KINEVO 900 S’ yagejejwe mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal (KFH) bigizwemo uruhare n’’Ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti mu Rwanda (Rwanda Medical Supply Ltd).

Ifasha abaganga babaga kubona ibice bito bigoye kubonesha amaso, ikaba yanakora mu buryo bwa ‘robot’ hamwe ishobora kwiyimura bidakozwe na muganga.

Inzobere mu kubaga ubwonko mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr David Hakizimana, yavuze ko ZEISS KINEVO 900S ibi bitaro byakiriye ari imwe mu zigezweho zikora nka robot zifashihwa mu kubaga.

Uyu muganga yavuze ko iyo mashini ireba ibice abantu batabasha kubonesha amaso (microscope), igaragaza uburyo ikoranabuhanga mu buvuzi rikomeje gutera imbere bitari muri KFH gusa ahubwo no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Dr Hakizimana yakomeje ati “Ni yo KINEVO 900S ifite ibikoresho byose bisabwa iboneka muri Afurika y’Uburasirazuba.”

Yavuze ko iyo ntambwe ishyira u Rwanda ku mwanya w’imbere mu bijyanye n’ubuvuzi bwo kubaga buteye imbere, buzira kwibeshya kuko ubaga aba afite ishusho ya nyayo y’aho abaga, bikaba akarusho iyo yunganiwe na robot.

Ni imashini yikoresha ikurikije amabwiriza y’umuganga uri kubaga, ikamufasha kugaragaza uduce tw’umubiri tubagwa kabone n’iyo twaba ari duto cyane, kuko ituzana mu ishusho nini.

Dr Hakizimana ati “Ibi bituma umuntu akora afite amakuru yose nta kwibeshya, cyane cyane mu bice bikomeye nk’iby’ubwonko n’urutirigongo, hirindwa ko hakwangirizwa ibindi bice byegereye ibibagwa.”
Ni imashini ishobora kwikoresha ikaniyimura igashyira camera zayo ahakenewe kubagwa bidasabye ko umuganga ari we uyimura, ibifasha mu kwirinda kumara umwanya no kwirinda ibindi byago byabaho mu gikorwa.

Bijyanye n’uko iyo mashini yo iba ishyigikiye neza itanyeganyega binafasha umuganga kutananirwa amaboko mu gihe igikorwa cyabaye kirekire cyangwa kigoye.

ZEISS KINEVO 900S igira amashusho meza cyane afasha ubaga gutandukanya ibibyimba, imiyoboro y’amaraso ndetse akaba yabasha kumenya urugingo rurwaye n’uruzima.

Dr Hakizimana ati “Ibyo bifasha kuvana ibibyimba mu bwonko neza cyangwa gukosora inenge muri icyo gice cy’umubiri nta kintu cyangijwe ndetse bikanafasha kubungabunga ubwonko bugakomeza gukora neza.”

Iyo mashini kandi yifitemo akuma gato (QEVO) gafasha umuganga ubaga kureba mu bice byagoranaga kurebamo hifashishijwe ‘microscope’ zisanzwe.

Umuganga ubaga ubwonko aba yareba mu nguni zose zabwo, bityo akamenya ikibazo umurwayi afite byaba bisabwa ko abagwa akabagwa kigakurwamo nta kibazo.

Bituma mu kubaga nta kibyimba cyangwa ikindi kibazo cyasigara mu bwonko kitarebweho, umurwayi akavurwa neza nta mbogamizi.

Kuko itanga amashusho meza agaragaza ibice by’umubiri ZEISS KINEVO 900S yitezweho gutanga umusanzu mu bijyanye n’uburezi aho abaganga bakizamuka n’abiga ubuvuzi bashobora kwigira ku murimo neza.

Iyi mashini kandi ishobora kugaragaza ikigorwa cyo kubaga kiri kuba ako kanya, ikakinyuza ku mbuga zitandukanye n’abandi baganga bo mu bindi bitaro bakaba bakurikirana uko biri kugenda nk’abahibereye.

ZEISS KINEVO 900S yifitemo ubushobozi bwo kubahiriza amategeko yahawe yaba mu buryo bw’ijwi cyangwa kugenzurwa hifashishijwe ibirenge.

Ni ukuvuga ngo muganga ashobora kuyibwira ibyo ushaka cyangwa ukoresheje ikirenge akayiha amabwiriza, ikaba yakwimukira aho ashaka bidasabye ko ava mu byo yarimo. Byihutisha akazi ntibinarogoye abakarimo.

Ni imashini yitezweho kandi guteza imbere gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi, aho abo mu bindi bihugu baba abarwayi n’abandi bahanga mu by’ubuvuzi bazajya baza gushaka serivisi itanga.

ZEISS KINEVO 900 S yakozwe n’Uruganda rwa Carl Zeiss Meditec AG rwo mu Budage ariko runafite amashami muri Amerika, u Buyapani, Espagne, u Buhinde, u Bushinwa n’ahandi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Perezida Kagame yagaragaje ko inkunga u Rwanda rwahabwaga ntacyo zari kumara iyo zisanga Abanyarwanda batunze ubumwe
Next Article Abasirikare bo mu mutwe w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirinda Perezida Félix Tshisekedi (GR), barahiriye kurwanya Joseph Kabila
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports aravugwaho kwiyitirira impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu mu Budage
June 1, 2025
Palestina: Abantu 21 bapfiriye mu muvundo w’abashakaga inkunga muri Gaza, abandi 175 barakomereka bikabije
June 1, 2025
Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Mata 2025, imirwano ikomeye irimo gukoresha intwaro ziremereye yadutse mu bice bitandukanye by’intara…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Impunzi z’Abarundi ziri gutabwa muri yombi mu buryo budasobanutse

Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Nduta, iherereye mu Burasirazuba bwa Tanzania, zifite ubwoba bwinshi nyuma y’uko abapolisi b’iki gihugu…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Muri Congo havutse undi mutwe ukomeye ugiye gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Colonel Innocent Kaina, wahoze ari umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yashinze umutwe mushya w’inyeshyamba ugamije gukuraho ubutegetsi…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo bagabye ibitero bikomeye i Kabare

Ingabo zirimo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana bya hafi na…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?