Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, yasuye ikirombe cy’amabuye y’agaciro cya Nyakabingo, gicukurwamo wolfram nyinshi muri Afurika.
Massad Boulos, umwe mu bajyanama ba Perezida Donald Trump ku bijyanye na Afurika, ari mu ruzinduko mu Rwanda aho ari gusura ibice bitandukanye by’igihugu. Ku wa 8 Mata 2025, yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yatangaje ko abayobozi b’u Rwanda na RDC bahangayikishijwe n’uko Akarere karushaho kugira amahoro arambye.
Uruzinduko rwa Boulos rwakomereje mu Karere ka Rulindo ku wa 10 Mata 2025, aho yasuye icyirombe cya Nyakabingo gicukurwamo amabuye y’agaciro, gikorerwamo na sosiyete ya Trinity Metals Group. Ubuyobozi bwa Trinity bwatangaje ko bwishimiye kwakira Boulos ndetse bamuhaye amahirwe yo gutambagira iki cyirombe no kureba aho amabuye y’agaciro aturuka.
Iki cyirombe kizwiho gucukura cyane wolfram, itunganywamo icyuma cya tungsten, gikoreshwa mu nganda zitandukanye zirimo izubaka, inganda z’ibikoresho bya gisirikare nk’imbunda n’amasasu, mu bwubatsi bw’indege, ibyogajuru, n’ibindi bikoresho bikenera ibyuma bikomeye.
Nubwo iyo wolfram itunganyirizwa imbere mu gihugu ku kigero cya 68%, ntabwo u Rwanda ruragira uruganda rukuramo icyuma cya nyuma, bituma yoherezwa mu mahanga nk’Autriche aho yongerwa agaciro kugeza kuri 99.999%.
Mu 2024, Trinity Nyakabingo yohereje toni 1107 za wolfram, bikaba biteganyijwe ko uyu musaruro uzikuba kabiri mu myaka ine iri imbere. Trinity Metals Group imaze gushora miliyoni $40 mu bikorwa by’ubucukuzi mu birombe bya Nyakabingo, Musha (ahacukurwa gasegereti, coltan na lithium) na Rutongo (hacyo hakinjiza gasegereti).
Muri 2024, iyi sosiyete yohereje toni 2,226 z’amabuye y’agaciro zirimo wolfram, gasegereti na coltan, kandi iteganya ko mu 2029 izaba yohereza hanze toni 5,201.