igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Rwanda rwanyomoje amakuru y’ibiganiro by’amahoro byavugwaga na RDC
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Rwanda rwanyomoje amakuru y’ibiganiro by’amahoro byavugwaga na RDC
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda rwanyomoje amakuru y’ibiganiro by’amahoro byavugwaga na RDC

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 4, 2025 12:04 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi amakuru yavugaga ko hari imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro yatangiye kuganirwaho hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nk’uko byari byitezwe ku wa 2 Gicurasi 2025.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ibi mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025, asubiza ku makuru yatangajwe na TV5 Monde ko ngo hari imbanzirizamushinga yasinywe ku itariki ya 2 Gicurasi, ubwo hasinywaga amasezerano y’amahoro hagati y’impande zombi.

TV5 Monde yari yatangaje ko ku wa Gatanu, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba RDC bongeye guhurira i Washington D.C., bagaragiwe n’ibihugu birimo u Bufaransa, Qatar, igihugu cyakiriye ibiganiro ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), biga kuri iyo mbanzirizamushinga y’amahoro.

Ariko Minisitiri Nduhungirehe yabihakanye yivuye inyuma, avuga ko nta biganiro byabayeho i Washington, ndetse ko we ubwe ndetse na mugenzi we wa RDC, Madamu Thérèse Kayikwamba Wagner, bari bari i Libreville muri Gabon, bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema washoje inshingano nk’Umukuru w’Igihugu w’inzibacyuho.

Yagize ati: “Kugeza n’ubu, nta mbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro iri mu biganiro kuko impande zombi zitarahuriza ku bitekerezo by’ingenzi.”

Ku wa 25 Mata 2025, u Rwanda na RDC basinye amasezerano y’amahame agamije kugarura amahoro arambye, ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya masezerano yagombaga gutanga icyizere cyo gusubiza ituze mu Burasirazuba bwa RDC, anashimangira ibiganiro bya Luanda, Nairobi na Doha, byose birebererwa na AU.

Mu masezerano harimo ingingo zirebana no guhagarika imirwano, guhagarika gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ndetse no kugera ku masezerano arambuye y’amahoro bitarenze tariki ya 2 Gicurasi 2025. Ariko kugeza ubu ibyo biganiro ntibiratangira.

Intambara hagati ya RDC n’inyeshyamba za M23, zifatanyije na AFC, ikomeje gufata intera, aho mu 2025 aba barwanyi bafashe imijyi ya Goma na Bukavu. Ibi byateje impunzi zisaga miliyoni ndetse abarenga 7,000 batakaza ubuzima.

Guverinoma ya RDC yo yakomeje gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR — umutwe w’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 — ndetse na Perezida wa RDC ubwe, yavuze ku mugaragaro umugambi wo gutera u Rwanda.

Ibimenyetso byari byamaze gushyirwaho byagaragazaga ko izo ntwaro zari ziteguye gukoreshwa, bigaragaza uburyo umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wari umaze gufata indi ntera.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Amataliki y’ubukwe bwa Vestine uririmbana na Dorcas yasohotse
Next Article Umugabo wo mu Karere ka Burera yafatiwe mu cyuho cyo Kwiba insinga z’asmashanyarazi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Mushiki wa Gitwaza nyuma yo kwitwa intumwa ya satani RIB yabyinjiyemo ngo irebe ayo magambo niba atagize icyaha

Nyuma y'uko umwe mubakoresha imbugankoranyambaga yibasiye poster Julienne ubu urwego rw'igihugu rwamaze kureba niba uyu yaba atarakoresheje amagambo agize icyaha.…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Real Madrid Umwami wa (La Remontada) Igarikiwe Iwayo

Mu mukino wo kwishyura muri kimwe cya kane k'irangiza mu Irushanwa rya UEFA Champions League wahuzaga ikipe ya Real Madrid…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

U Burusiya Bwigambye Guhanura Drones Zirenga 500 za Ukraine, Bukomeza Gushinja Kyiv Kudashaka Amahoro

Leta y’u Burusiya yatangaje ko ingabo zayo zahanuye drones zirenga 500 ingabo za Ukraine zifashishije mu bitero bitandukanye, zishwanyaguza na…

1 Min Read
AMAKURU

RUTSIRO : ABAZAMU BACUCUYE IKIGO CY’AMASHURI BARI BASHINZWE GUCUNGIRA UMUTEKANO

Abazamu barindaga izamu ry'ikigo cya G,S Rambura cyo mu murenge wa Mukura akarere ka Rutsiro ho mu ntara y'uburengerazuba batawe…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?