Sosiyete ya Gates foundation yasinyanye amasezerano na goverinoma y’ u Rwanda muby’ikoranabuhanga cyane ku guteza imbere ubwenge buhangano AI aho ayo masezerano azatwara akayabo kasaga miliyari 9 y’amafaranga y’ u Rwanda.
Aya ni amasezerano agamije guteza imbere ubwenge buhangano AI ku mugabane w’Afurika aho hamwe n’uyu muryango wa Gates foundation bazatanga asaga miliyoni 7.5 y’amadorari y’Amerika uyashize mu manyarwanda arasaga miliyari 9
Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025 na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula hamwe na Dr. Trevor Mundel, Umuyobozi ushinzwe Ubuzima Mpuzamahanga muri Gates. Foundation.
Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali, mu Nama Mpuzamahanga ya Artificial Intelligence (AI) ku Mugabane wa Afurika yabereye i Kigali kuva 3-4 Mata 2025.
AI Scaling Hub izafasha kwihutisha iterambere no gukoresha mu buryo buboneye ikoranabuhanga rya AI mu Rwanda no muri Afurika hose.
Biteganyijwe ko ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’u Rwanda kigamije kwihutisha iterambere rigera kuri bose, hifashishijwe ikoranabuhanga mu nganda, (Rwanda Centre for the Fourth Industrial Revolution (C4IR Rwanda), icyo kigo kizaba urubuga rutanga amakuru, kumenya, gutegura no guteza imbere ibisubizo bya AI bifite inyungu ku gihugu n’Akarere.
Ni ikigo kandi kizita ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buryo burimo buteza imbere ubunyangamugayo, uburinganire n’ubudahangarwa.
Haracyakomeza ibiganiro byo gushinga ibindi bigo nk’iki cyatangijwe mu Rwanda giteza imbere AI, mu bihugu birimo Senegal, Kenya na Nigeria.
Minisitiri Ingabire Paula yagize ati: “Twishimiye cyane ubu bufatanye na Gates Foundation ku bijyanye na AI Scaling Hub, buzatugira urubuga rwo gushyigikira ibisubizo bishingiye kuri AI, duhereye ku byiciro bitatu by’ingenzi: ubuzima, ubuhinzi n’uburezi.”
Yongeraho ko ubu bufatanye bushingiye ku bitekerezo byamaze kugeragezwa bigatanga umusaruro, bityo bikaba byitezweho kugirira akamaro u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika.
Dr. Trevor Mundel yagize ati: “Umuryango Gates Foundation wishimiye cyane gushyigikira itangizwa rya AI Scaling Hub, ku bufatanye na Rwanda Centre for the Fourth Industrial Revolution ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.
Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), ivuga ko ayo masezerano agaragaza umuhate w’impande zombi mu kubaka uburyo bw’ikoranabuhanga rya AI buyobowe n’Abanyafurika.
Atangiza kandi inzira y’ubufatanye bwagutse mu Karere mu guhanga ejo hazaza h’ikoranabuhanga rya AI muri Afurika.
