U Budage bwafashe umwanzuro wo guhagarika by’igihe gito gahunda yo kwakira abasaba ubuhungiro, mu gihe hakirimo gukorwa ibiganiro bigamije gushyiraho Guverinoma nshya ishingiye ku mashyaka atavuga rumwe n’iyakira ry’impunzi.
DPA yatangaje ko Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu cy’u Budage yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo gahunda yo kwakira impunzi, cyane cyane abavuga ko bahunze kubera impamvu z’umutekano.
Iyi gahunda yari isanzwe ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ikaba isaba ibihugu gutanga ubuhungiro ku bantu bari mu kaga k’ubuzima cyangwa umutekano.
Abo basabye ubuhungiro mbere y’iki cyemezo bazakomeza gukurikiranwa no guhabwa ibyangombwa nk’uko bisanzwe. Gusa, abasaba ubuhungiro bashya ntibazakirwa kugeza igihe Guverinoma nshya izaba yashyizweho.
U Budage bwari bwiyemeje kwakira impunzi 13.100 hagati y’umwaka wa 2024 na 2025. Muri bo, abagera ku 5.061 bamaze kwakirwa. Ibi biterwa ahanini n’ingamba zafashwe zo gukaza umutekano ku mipaka.
Izi mpinduka zije nyuma y’amatora yabaye muri Gashyantare, aho amashyaka abiri akomeye – CDU na AfD – yemeye gukorana muri Guverinoma, ndetse bagafata icyemezo cyo guhagarika gahunda y’ikwakira ry’impunzi mu buryo bwagutse.