Perezida Emmanuel Macron yatanagaje ko igihugu cye kigiye gushira imbaraga mu gutanga ubutabera abakoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Ibi umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa Emmanuel Macron yabigarutseho mu butumwa yagaragajemo ko u Bufaransa bwifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Macron yagaragaje ko igihugu cye giha agaciro kwibuka, ukuri n’ubutabera, ari na yo mpamvu bwifatanyije n’u Rwanda kwibuka mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri ubwo butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Macron yagize ati: “Uyu munsi, u Bufaransa buramenyesha Abanyarwanda ibitekerezo byabwo n’uburyo bubashyigikiye byimazeyo. U Bufaransa burashima ukwihangana gutangaje kw’Abanyarwanda babashije kongera guhaguruka bakubaka ahazaza hashingiye ku bumwe n’ubwiyunge.”
Yashimangiye ko yongeye kugaragaza ukwiyemeza kwe mu gusigasira urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, no mu maso y’abayihakana bakanayipfobya. yagaragaje ko ibyabaye mu Rwanda ababikoze bose bakwiye gushikirizwa ubutabera aho yagize ati: “Bijyanye n’ibyo niyemeje, ubutabera burakomeje mu gukurikirana no gucira imanza abakekwaho Jenoside batuye mu Bufaransa. Imanza nyinshi z’ingenzi zarabaye kandi n’ubutabera bwaratanzwe. Izo mbaraga zishimangira ukwiyemeza kw’Igihihugu cyacu mu kurwanya cyivuye umuco wo kudahana no kwiyobagiza.”
U Bufaransa bumaze kuburanisha imanza ndwi z’Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mwaka ushize, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangaje ko bufite amadosiye 40 y’abantu bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akiri gukorwaho iperereza, muri yo hakaba hari ayageze ku ntambwe yo kuburanishwa.