Gasamagera Benjamin warokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yatanze bw’uko yabanje kuragurizwa n’uwamurokoye akamuhisha abashakaga ubuzima bwe.
Gasamabera wavukiye mu Rwanda nk’abandi bana jenoside ikaba yarasanze ari mukuru avuga ko ubwo jenoside yakorewe abatutsi yabaga yari amaze iminsi ibiri gusa ageze mu Rwanda aho yari avuye mu ubusuwisi aho yari yaragiyeyo ku mpamvu z’amashuri gusa aza no kuhaguma ku mpamvu z’akazi.
Mu buhamya bwe, Gasamagera avuga ko kurokoka kwe ari inzira ndende kandi igoye cyane, nk’uko byagenze no ku bandi Banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa.
Gasamagera avuga ko yajyaga akurikiranira bya hafi amakuru ava ku rugamba cyane ko yari no mu muryango wa FPR ibyo bigatuma agira ikizere ko igihugu kigiye kujya mu buryo bwiza, yavuze uko yagiye yimwa amahirwe kenshi nk’igihe yabuze akazi kugeza igihe yakaboneye mu muryango w’abibumbye aza no kukabona mu bigo by’abasuwisi.
Gasamagera akihera mu Rwanda byari ibisanzwe ndetse ko yakiriwe ku kibuga cy’indege n’umuryango we akanaza kubana nabo aho bari batuye gusa ngo mu ntangiriro ibintu bumvaga bitazatinda gusa uko byagiye byiyongera ikizere cyarushijeho kubura ndetse biba bibi cyane ubwo se umubyara yicwaga bityo hasigara we n’abandi kandi we akaba atari azwi muri ako gace ibintu byatumaga abona ko yagirirwa nabi.
Gasamagera avuga ko babyara be bari bafite incuti yabo yavukaga ku gisenyi kandi iyo ncuti ikaba yari ifite abantu benshi mu gisirikare ibintu byatumaga idashobora kugirirwa nabi. Ati: “Muri we yari umuntu udafite ibyo bintu by’ivangura usibye ko nyine hanze yagaragaraga nk’umuntu ukomeye muri izo nzego zabo ariko njye twaraganiraga nijoro iyo yatahaga.
Yarambwiye ati noneho shahu ubu ibintu byahindutse, so baramwishe na papa yaramuzi. Ati so baramwishe ariko wowe ntabwo nzemera ko bakwica.”
Avuga ko mu mateka ye hagenda habamo utuntu n’utundi cyane ko uwamurokoye ngo yabanje kumuraguriza.
Agira ati: “Mbere yuko anjyana iwe, yanjyanye kwa mushiki we. Yari afite mushiki we waraguraga, mushiki we ajya kubaza (kuraguza). Yaranjyanye aranyerekana kwa mushiki we muri bya bindi bafite aho bahurira, kugira ngo nyine arebe ko nta kibazo nzagira.
Ndabyibuka kuko ubuzima bwanjye bwari mu maboko y’uwo mupfumu, arangije aramubwira ngo nta kibazo wamunjyana.”
Uwamurokoye yari afite umwana w’umukobwa w’ikinege yakundaga, Gasamagera yigira inama yo gushaka uko yakomeza kubaho, maze abasezeranya ko uwo mukobwa azamujyana mu Busuwisi.
Yatekerezaga ko ashoboye kwambuka akajya mu kindi gihugu bajyana, bituma Habimana atangira gutekereza uko yavana Gasamagera muri Kigali.
Yumvaga bidashoboka kuko se umubyara yiciwe ku Ruyenzi kandi ni yo nzira yari isigaye yonyine ahandi hari mu bice byafashwe n’Inkotanyi.
Gasamagera avuga ko ubwo yari yiriwe mu rugo afura utwenda yari afite, Habimana yamusanze aho amubaza niba azi ibyabaye undi aramuhakanira, amubwira ko ari ukuva muri Kigali.
Ati: “Bari bavuye mu nama. Babategetse ko bagomba kuva muri Kigali. Yari azi uko ntekereza noneho asa n’unsomyemo ko nshaka gusigara, noneho aranyihererana arambwira ngo niba wanabitekerezaga ntacyo byakumarira, njyewe ndakujyana ntugire ikibazo.”
Yongeye kumwibutsa ko bagerageje kugenda amubwira ko ntaho baca akibaza niba ako kanya ari bwo bikunze.
Ati: “Yaransubije ngo singire impungenge kuko ubungubu nta bariyeri zihari, numva uruhande rumwe ndakize ariko kwa gushidikanya nari mfite numva aranyemeje kandi yari nka we Mana yanjye.”
Habimana yatwaye Gasamagera bagera ku Gisenyi ariko abanza kujya kureba uko byifashe mu Mujyi.
Yabasize kwa Depite Banzi hafi n’amashuri y’Inyemeramihigo (Ecole d’Artts Nyemeramihigo).
Gasamagera wari umaze kubona hanze uko byifashe yatangiye kugira icyizere cy’ubuzima kuko yumvaga byanze yakwiruka.
Yagomboga kugera i Goma agahita ajya mu muryango wari waramubyaye muri batisimu kandi ngo abo yabanaga na bo i Burayi bari baramaze kohereza itike y’indege ye n’iy’umwana n’ibyangombwa.
Ati: “Byasabye ko ntegereza kandi nari maze kwizera ko nakize, nabonaga abantu benshi bagenda, nari kujyamo nkagenda ariko ku rundi ruhande nkasanga naba mpemukiye uwo wankijije ariko nanjye simenye iyo njya. Yaragiye aragaruka araza arambwira ati nabiteguye ubu noneho twagenda, aranjyana.
Ndibuka icyo gihe hari nyuma ya saa sita, aranjyana angeza kuri uwo muryango baranyakira na bo bari bazi yuko byarangiye kuko bumvaga amakuru yo mu Rwanda, mbagezeho ni bwo nagize icyizere ko nkize.”
Habimana wamurokoye yagarutse mu Rwanda kureba umwana yari kuzajyana na we i Burayi, icyakoze ngo ntiyongera kugaruka, baherukana ubwo.
Gasamagera we yavuye i Goma yerekeza i Nairobi muri Kenya akomereza mu Busuwisi, agerayo mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 1994.
Ati: “Ngeze mu Busuwisi abantu baho basa nk’ababonekewe, rwose barishima, abandi bakabona ndi nk’umuzimu kubera ibyo babaga barabonye kuri televiziyo.”
Kuri we yumvaga atazagaruka mu Rwanda, ati: “Umuntu kuva muri uwo mwijima wumvaga ubonye uko uva mu gihugu utakongera kukigarukamo.”
Ageze mu Bususwisi yatangiye kujya yirirwa kuri telefoni avugana n’ab’i Goma, nyuma aza kuvugana na sewabo wari bucura mu muryango atuye i Gikondo warokokanye n’umwana we.
Ati: “Mu kwisuganya yaje kujya aho data yakoreraga i Nyamirambo hariyo telefoni no mu bitabo arashakisha abonamo nomero za telefoni z’abo Basuwisi.
Yarabaterefonnye ndibuka icyo gihe nari mu busitani, njye nta nubwo nari nzi ko ariho, numvaga byararangiye noneho baramampagara bati Benjamin ngwino hano, Pierre aragushaka nti se Pierre wa he? Bati Pierre wo mu Rwanda, nza nirukanka.”
Icyo gihe hari mu kwezi kwa Kanama ataratangira gusubira mu kazi, batangira kuganira.
Gasamagera Benjamin avuga ko amakuru y’urupfu rwa papa we yarumenye ariko amakuru y’abavandimwe be ntiyashoboye kuyamenya.
Ati: “Kwa Sogokuru bari batuye kuri uwo musozi wa Kabuye hariya mu Murenge wa Jabana, bavukanaga ari umunani. Amakuru yabo nayamenyaga urusorongo.
Hari Masenge na we baribariciye abana be bose noneho amera nk’umusazi ahungira muri St Paul, kubera ihungabana yari afite, n’amacumu bagiye bamutera ntabwo yari agitinya Interahamwe.”
Papa we yari afite abagore benshi ariko mama we akaba ari we wari umugore mukuru bafitanye abana 6, ariko ngo bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harokoka murumuna we wari warasanze Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora Igihugu.
Nyuma y’amasaha y’akazi yabaga ari kuri telefoni abaza amakuru yo mu Rwanda. Mu 1995 yatangiye gukora ategura gutaha kuko yanaje mu Rwanda abona ko Igihugu gifite icyerekezo.
Gasamagera avuga ko yashoboye kwiyubaka akaba afite uruganda rukora impapuro z’isuku rwa ‘SUPA’ rutanga akazi ku rubyiruko rwinshi.
Kugeza ubu hari sosiyete esheshatu zo mu Rwanda yashyizemo imigabane ndetse n’izindi Eshatu zo hanze akorana na zo.