Jose Chameleone, umuhanzi wo muri Uganda umaze iminsi mu bitaro muri Leta Zunze za Amerika, yemeje ko indwara yo kubyimba kw’inyama y’urwagashya amaze igihe ahiviriza yatewe n’inzoga nyinshi yanyweye.
Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, yatangaje ko ubu arajwe ishinga no kugabanya inzoga anywa.
Yagitize ati: “Ndashima Imana yambaye hafi hamwe n’abantu bose bakomeje kunsengera, ubuyobozi bwamfashije kujya kwivuza, ubu ndimo kwivuza indwara yo kubyimba kw’inyama y’urwagashya iterwa ahanini n’inzoga nyinshi kandi ngomba kuzigabanya.”
Uyu muhanzi kandi yatangaje ko nubwo yagarutse muri Uganda, atarakira neza, kubera ko azasubira muri Amerika mu byumweru biri imbere kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga.
Iyi ndwara yo kubyimba kw’inyama y’urwagashya (Pancreatitis) yibasira icyo gice cy’umubiri (urwagashya) gifite akamaro mu gukora imisemburo yifashishwa mu igogora ry’ibiryo hamwe n’indi misemburo ifasha umubiri kuyungurura isukari.

Jose Chameleone amaze amezi atatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yivuza kuko yagiyeyo tariki 23 Ukuboza 2024, agaruka muri Uganda tariki 12 Mata 2025 aho yafashwaga na Leta ya Uganda mu burwayi bwe.