Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC, bwahagaritse umutoza wa yo, Seninga Innocent kubera imyitwarire mibi irimo kuva mu mwiherero mu ijoro.
Mu gihe shampiyona iri kugana ku musozo, ingamba zikomeje gukazwa mu makipe atandukanye.
Aho bigeze ubu ni muri Etincelles FC. Iyi kipe imaze Umunsi umwe mu mwiherero utegura umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, yafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza mukuru wa yo.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Seninga Innocent, yasohotse mu mwiherero mu ijoro rya tariki ya 30 Mata 2025, aho agarukiye hakabaho gushyamirana hagati ye n’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (team manager) witwa Djuma.
Nyuma ya raporo yakozwe igashyikirizwa abayobozi b’ikipe, hahise hafatwa umwanzuro wo kumuhagarika.
Kuki bamuhagaritse?
Seninga yavuye mu mwiherero utegura umukino wa Musanze FC ntawe abwiye, nyuma yo kunywa inzoga ndetse akagenda atishyuye.
Kurebana ay’ingwe byatangiye ryari?
Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, Seninga ntiyari abanye neza na bamwe mu bayobozi, kuko mu myitozo yo Ku wa mbere yagiranye amakimbirane na Djuma (TEAM Manager), ubwo Seninga yamutukaga, akamwandagaza, avuga ko yakiriye umushahara w’amafranga make
Nyuma yo kwandagazwa Djuma yavuye mu myitozo yandikira ikipe ayibwira ko atazagaruka atarasubizwa agaciro yambuwe, Ejo Ku wa Gatatu nijoro nibwo ubuyobozi bwabunze, Seninga asaba imbabazi abayobozi barataha TEAM Manager asubira mu kazi
Mu gitondo babyutse basanga Seninga ntiyaraye kuri Local kd yishyuriwe icyumba, batunguwe no gusanga yafashe inzoga Agenda atishyuye, bivuze ko zishyurwa na Etincelles
Bahise bamenyesha ubuyobozi buhita bumuhagarika, umukino w’uyu munsi uratozwa na Kalisa umwungirije.
Impamvu yahembwe umushahara muke!
Ubwo yageraga i Rubavu ajya gutangira akazi Etincelles yamugurije amafranga, bavugana ko bazajya bayamukata buri kwezi.
Etincelles FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 29, irakira Musanze FC uyu munsi Saa Cyenda z’amanywa kuri Stade Umuganda.