John Healey, Umunyamabanga wa Minisiteri y’ingabo mu Bwongereza, yatangaje ko Ubwongereza bugiye kohereza abasirikare gufasha iki gihugu kongera kubaka igisirikare gikomeye k buryo cyahangana n’uburusiya.
Ibi uyu munyamabanga abitangaje, Vladimir Putin perezida w’Uburusiya atangaje agahenge k’iminsi itatu bahangaritse imirwano kuri Ukraine.
Ikinyamakuru The Telegraph giherutse gushyira hanze Urwandiko uyu Healey yoherereje Minisitiri w’Ingabo James Cartlidge.
Ni ibaruwa igira iti:“ Icyo tugomba kwibandaho ni ukongera kubaka igisirikare cya Ukraine kigezweho kandi gishoboye, aho gukomeza gutanga ubufasha mu bikorwa by’intambara.”
Yongeyeho kandi ko intego yabo ari ukubaka igisirikare gikomeye muri Ukraine kugira ngo izabashe guhangana n’ibitero u Burusiya ndetse ko nibiba ngombwa ingabo z’u Bwongereza haba izo mu kirere cyangwa mu mazi zizakomeza kuba ku butaka bwa Ukraine.
Kuruhande rw’uburusiya, ntabwo bushyigikiye ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeza kohereza ingabo muri Ukraine
Sergey Shoigu, Umunyamabanga w’akanama k’igihugu ku mutekano ku Burusiya, we yatangaje ko kuba ingabo z’ibihugu byo mu Burengerazuba ziri muri Ukraine bishobora gutuma habaho gushyamirana hagati y’ingabo z’Uburusiya na OTAN, ibintu bitaba bijyana isi mu ruhande rwiza.
