UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku Mugabane w’Uburayi rigeze aho riryoshye muri 1/4 k’irangiza.
Imikino ibanza yakinwe mu ijoro ry’uyu wa 3 ni iyahuzaga ikipe ya Fc Barcelona na Borussia Dortmund kuri Kibuga Barcelona iri kwakiriraho imikono mu gihe sitade yabo itararangiza kuvugururwa ni umukino Barcelona inyagiyemo Dortmund ibitego 4 byose ku busa.
Umunya Brazil Raphinha ni we wafunguye amazamu ku munota wa 25 ku mupira yari ahawe na Pau Cubarsi, Robert Lewando wski atsinda icya 2 ku munota wa 48 mu gice cya 2 ku mupira wavuye kuri Raphinha, yongera gutsinda igitego cye cya kabiri mu mukino ku munota wa 66 ku muira yari ahawe na Fermín López.
Umujyambere Lamine Yamal yaje gutsinda icy’Agashinguracumu ku m unota wa 77, umukino urangira ikipe ya Borussia Dortmund idakozemo na kamwe.
I paris nabo Bakinaga umukino ubanza wa 1/4 cy’irangiza aho Paris Saint-Germain yakiraga Aston Villa kuri Parc des Princes maze PSG itsinda Aston Villa yo mu bwongereza ibitego bitatu kuri kimwe.
Aston villa Ni yo yabaje gufungura amazamu ku munota wa 35 gitsinze na Morgan Rogers ku mupira yahawe na Youri Tielemans maze ku munota wa 39 Désiré Nonka-Maho Doué arakishyura ku mupira yahawe ana Nuno Mendez.
Ku munota wa 49 w’umukino mu gice cya kabiri, Khvicha Kvaratskhelia yaje gutsinda igitego cya 2 cyc PSG ku mupira yari ahawe na Fabian Ruiz, maze ku munota wa kabiri w’inyongera (90+2) Nuno Mendez Na we atsinda igitego ku mupira yari ahawe na Ousmane Dembélé, Umukino urangira Utyo.
Iyi mikino yombi yatangiye ku isaha ya Saa 21:00 z’i Kigali mu Rwanda, imikino yo kwishyura ikazaba Taliki 16 Mata 2025 Borussia Dortmund yakira FC Barcelona, Aston Villa Yakire PSG. Bukeye bw’aho Taliki 16, Real Madrid yakire Arsenal n’aho Intel Milan yakire Bayern München.