Ikipe y’Arisenal mu kiciro cy’abagore yegukanye irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bagore ku mugabane w’ u Burayi (UEFA Women Champions League) itsinze FC Barcelona igitego kimwe ku busa.
Ni igitego cyatsinzwe n’umunya-Suwede Stina Blackstanius, ku munota wa 74 w’umukino, ku mupira mwiza yari ahawe na Beth Mead.
Hagati aho, Arsenal ni yo ikipe yonyine yo mu Bwongereza yegukanye irushanwa Champions League ikaba yaherukaga guterura iki gikombe mu 2006-2007.
Alessia Russo wegukanye igihembo cya WSL Golden Boot, yavuze ko Arsenal yari yizeye ko ishobora gutwara iki gikombe “guhera ku munsi wa mbere”.
Yabwiye TNTati: “Twakoze cyane. Biratangaje. Twagombaga guhangayika bikomeye. Kuko bari bari hejuru muri uyu mukino, Tugombaga gutuza kuko ikipe yari yatwimye umupira gusa twizeye ko tuzi igihe cyacu kiza kugera. Igihe abahindura umukino rero bari bamaze kwinjira mu kibuga, ikipe yacu yashakaga igikombe bubi na bwiza. Gutwara igikombe byo numvaga bindimo ni cyo kintu twari tuzi ko dushobora kugeraho kuva urugendo rwacu rwatangira. Twasabwaga gukora tugakora none dore tubigezeho.”
Umukinnyi Stina Blackstenius watsinze igitego gitwara igikombe yabwiye DAZN ati: “Nishimiye cyane iki igitego, ariko ni ubufatanye bw’ikipe yose kuko ni bo batumye nsinda.
Kapiteni Kim Little Yabwiye DAZN ati: “Ntewe ishema namwe abakobwa ba Arsenal. Nishimiye ko twabikoreye hamwe. Twasohotse uyu munsi dukora ibyo twifuzaga gukora kandi turabikora neza.
“Ntewe ishema cyane iyi kipe, n’igitangaza pe! Kuba nyimazemo igihe kirekire cyane ni ibintu bidasanzwe kuri njye.”
Ikipe ya Arsenal y’abagore ikoze ibyananiye basaza babo b’abagabo dore ko bo baherutse guhambirizwa na Paris-Saint Germain muri Champions League ikiciro cy’abagabo 2024-2025 bakaba nta gikombe na kimwe k’iburayi bafite mu kabati kabo.


