Ni uwitwa Musa Hasahya Kasera umugabo w’imyaka 69 wo mu gihugu cya Uganda nyuma yo kubyara abana 102, ku bagore 12 ndetse akaba afite abuzukuru 578, yafashe umwanzuro wo kuboneza urubyaro.
Kuri ubu ngo yafashe umwanzuro wo kuboneza urubyaro kuko gutunga abo bana bose bisigaye bimugora
Yagize ati ” Nkitangira kubyara abana benshi nabonaga ari ibisanzwe Ariko kuri ubu ntabwo meze neza ndetse ntanaho kuba hahagije mfite ku bana banjye, abagore babiri muri 12 narimfite barantaye kubera kunanirwa kubaha ibyibanze bari bacyeneye birimo : ibyo kurya, imyambaro ndetse no kwishyura amashuri ya bana babo, abandi bagore banjye batatu bigiriye gutura ahandi kuko I wanjye ni hato ntabwo twahakwirwa”.
Uyu mugabo utuye mu mudugudu wa Bugisa mu karere ka Butaleja mu burasirazuba bwa Uganda nta murimo agira umwinjiriza amafaranga.

Avuga ko ubu abagore be bose bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro gusa we ntarabukoresha, ahamya ko atazongera kubyara kuko ngo byamuhaye isomo kuba yarabyaye abana atabasha kurera.
Umugore wa mbere wa Hasahya bashakanye mu mwaka w’i 1972, bombi icyo gihe bari bafite imyaka 17, nyuma y’umwaka umwe babyaye umwana wabo w’Imfura witwa Sandra Nabwire.

Akomeza avuga ko mu muryango w’i wabo bavuka ari abana babiri, we na mukuru we ngo ari nawe wamwoheje kubyara abana benshi kugirango azagure Umuryango wabo.
Avugako mu bihe bye byubusore bwe yahozea ari umucuruzi w’inka ndetse ndetse afite n’ibagiro, muri ibyo bihe abo bari baturanye ahitwa Bugisa bamwiheraa abakobwa babo ndetse bamwe muribo bari munsi y’imyaka 18.
Kugeza ubu avugako atagishobora kumenya amazina yose ya bana be n’abagore be bose. Umugore muto afite ubu afite imyaka 35. Umuhungu we Shaban Magino ubu afite imyaka 31 ya mavuko ni we wabashije kwiga amashuri menshi mu bana b’uyu mugabo, kuri ubu ni mwarimu ku ishuri riri hafi yaho Umuryango wa Se utuye.
