igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Uganda: Umugore w’imyaka 43 yishe umugabo we ahita amuhamba munsi y’igitanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Uganda: Umugore w’imyaka 43 yishe umugabo we ahita amuhamba munsi y’igitanda
AMAKURU

Uganda: Umugore w’imyaka 43 yishe umugabo we ahita amuhamba munsi y’igitanda

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 7, 2025 11:19 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Mu gace kitwa Kaniga I, mu karere ka Buhweju, Rwengwe mu gihugu cya Uganda, haravugwa inkuru iteye ubwoba y’umugore w’imyaka 43 witwa Sharon Nshemereirwe ushinjwa kwica umugabo we, Beinomugisha, akamuhamba munsi y’igitanda cyabo.

Amakuru yatangajwe na polisi agaragaza ko uwo mugore yamukubise inyundo mu mutwe mu ijoro ryo ku wa 13 Mata 2025, akamupfunyika mu myenda, akamuhamba mu cyumba cy’abo babanagamo.

Nshemereirwe yari amaze igihe abwira inshuti n’imiryango ko umugabo we yagiye gukorera muri Sudani y’Epfo. Nyuma y’igihe batamuca iryera, barabimubazaga, akababwira ko “ari mu kazi k’ubwubatsi.”

Polisi ivuga ko mbere yo gukora ayo mahano, Nshemereirwe yohereje umuhungu we w’imyaka 13 aho bacururiza, amusaba kutagaruka mu rugo uwo munsi.

Nyuma, Nshemereirwe yemeye icyaha, abibwira umuvandimwe we, bikomeza kumenyekana ubwo uwo muryango watangaga amakuru.

Iperereza ryaje kugaragaza ko uwo muryango warimo abana batatu n’umukozi bivugwa ko ari ‘inshuti’ y’umugore. Hari n’umwana w’amezi atatu Nshemereirwe yonsa, ariko ntibizwi neza se w’uwo mwana.

Abaturanyi n’ubuyobozi bw’akarere bavuze ko umugabo yari amaze igihe afitanye amakimbirane n’umugore, cyane cyane ku bijyanye n’imitungo n’inkomoko y’uwo mwana. Harakekwa ko habayeho kutizerana n’ubugambanyi.

Polisi ya Bushenyi yatangaje ko umurambo wa Beinomugisha wagejejwe ku bitaro ku wa 31 Mata, hakorwe isuzuma kugira ngo hamenyekane neza icyamwishe.

Beinomugisha yasize abana umunani yabyaranye n’abagore batatu batandukanye. Yari umwubatsi n’umucuruzi ukomeye muri ako gace.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ubusambanyi buravuza ubuhuha muri Kiliziya Gaturika
Next Article Leta y’u Burundi yashinjwe gufunga Elias Niyonkuru usanzwe utavuga rumwe na yo imwita umupfumu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025
DRC: Abasaga 110 bishwe n’umwuzure muri Fizi
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Sudan y’Epfo: Manda y’ubutumwa bw’amahoro ‘UNMISS’ yongerewe

Akanama k’umuryango wabibumbye Gashinzwe umutekano ku isi, kongereye Manda ya’abari mu butumwa bw’uyu muryango muri Sudan y’Epfo, ubutumwa buzwi nka…

2 Min Read
AMAKURU

Kenya: Uwabaye Visi Perezida yateguje imyigaragambyo karabutaka

Rigathi Gachagua wabaye Visi Perezida w’Igihugu cya Kenya, yateguje ko mu gihe adasubijwe abarinzi be bamucungiraga umutekano, azateza akavuyo mu…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida wa Kenya yatewe urukweto mu maso n’umuturage

Perezida wa Kenya, William Ruto, yahuye n’akaduruvayo ubwo yari ari mu ruzinduko mu karere ka Kuria West, mu ntara ya…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Mike Waltz, yakuwe ku nshingano na Perezida Trump

Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yakuye ku nshigano Mike Waltz wari umujyanama mu bya Gisirikare w’iki gihugu bikaba…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?