Umuhanzi w’umunya-Uganda Alien Skin yajyanywe mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’itsinda ry’abantu benshi mu karere ka Iganga, aho bamukomerekeje bikabije ku mutwe.
Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’uko asoje igitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore cyabereye ku ishuri ribanza rya Iganga Municipal Primary School riherereye mu karere ka Iganga.Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu muhanzi uzwi cyane ku izina rya “Fangone Forest boss” aterwa n’abantu bakekwaho kuba bararakajwe n’uko yasebeje mu ruhame umuyobozi wa NUP, Bobi Wine.
Bivugwa ko abakubise uyu muhanzi ari abatarishimiye uburyo agenda asebya Bobi Wine ahantu henshi aba yakoreye ibitaramo bye cyangwa se aba yasohokeye.
Ubwo yari ari aho muri ako gace, aba batishimiye amagambo y’uyu muhanzi bateraguye amabuye ku modoka y’uyu muhanzi ni uko maze biza kumuviramo gukomereka cyane ku mutwe cyane cyane ku gahanga.Alien Skin yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho, mu gihe abashinzwe umutekano batangije iperereza kuri iki gikorwa cy’urugomo.