Ni igisasu cyatewe aho abagenzi bategera imodoka rusange mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Ukraine rwagati mu mugi wa Sumy nk’uko ubuyobozi bwa Ukraine bwabitangaje.
Bwavuze ko benshi muri abo 35 bapfuye bari kwizihiza umunsi mutagatifu wa Mashami kuri icyi Cyumeru taliki 13 Mata 2025, ubwo bari bavuye mu nsengero bari bazindukiyemo.
Ni kimwe mu bitero bikomeye bibaye muri uyu mwaka, aho abo 35 bahise bagwa aho rwagati mu mugi abandi 117 barakomereka bikomeye nk’uko izego z’ubutabazi bw’ibanze muri Ukraine zabyemeje.
Perezida wa UkraineVolodymyr Zelensky yavuze ko ari igitero cya kirimbuzi kifashishize ibisasu bikomeye bizwi nka ballistic missiles ndetse kimwe kikaba cyatewe ku nyubako ya Kaminuza muri uyu mugi ndetse n’ibindi bikorwa remezo birangirika.