igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umubyeyi yabyaye abana batandatu icyarimwe bitangaza benshi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umubyeyi yabyaye abana batandatu icyarimwe bitangaza benshi
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Umubyeyi yabyaye abana batandatu icyarimwe bitangaza benshi

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 26, 2025 8:45 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umugore w’imyaka 32 wo mu mudugudu wa Nyamufumura, mu karere ka Sheema, yabyaye abana batandatu icyarimwe, ibintu byatangaje benshi ariko binatera impungenge umuryango n’abaturanyi.

Glorious Betonde, utuye mu Murenge wa Sheema Central, mu mujyi wa Sheema, yabyaye abahungu batanu n’umukobwa umwe abazwe. Abo bana bavutse, batagejeje igihe cy’amezi icyenda, kuko bavutse bafite amezi arindwi, bavukira mu ivuriro rya Neo Care Fertility Centre riherereye mu mujyi wa Mbarara.

Kubera ko bavutse igihe kitaragera, abo bana bakeneye ubuvuzi bwihariye. Bahise bajyanwa mu cyumba cy’abana barembye (ICU) muri Holy Innocents Children’s Hospital iherereye Nyamitanga, mu mujyi wa Mbarara, aho abaganga bari kubakurikirana by’umwihariko, kugira ngo bakure neza kandi babashe kubaho.

Dr. Mike Kyewalyanga, umuganga wita ku bana muri iryo vuriro, yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo bafashe abo bana, nubwo hari imbogamizi bashobora guhura na zo.

Yagize ati: “Kubaha ibibatunga no kubafasha guhumeka bishobora kuba ikibazo, ariko twigeze kugira abandi bana bameze gutya mbere.”

Glorious yavuze ko kandi gutwita kwe kwari kugoye cyane. Yagize ati: “Mfite amezi atatu, bambwiye ko nshobora kubura abo bana. Nageze ku mezi arindwi ntakigenda. Abaganga bagombaga kwihutira kumbyaza kuko nyababyeyi yanjye yari hafi guturika.”

Nubwo byari bigoye, Glorious yuzuye ko afite ibyishimo kandi ko iki ari igitangaza cyabaye. Iyi ni inshuro ya kabiri abyaye

Yagize ati: “Ndashima Imana. Numva mpeshejwe umugisha,” nubwo yemeje ko afite impungenge zo kuzabitaho bose uko ari batandatu mu gihe ubukungu bwa Uganda bukomeje kwifata nabi.

Umuyobozi w’Umurenge wa Sheema Central, Moses Bansigaraho Bishweko, na we yagaragaje ibyishimo bye kandi ashimira Glorious ku bushobozi n’imbaraga yagaragaje. Yavuze ko kubyara abana batandatu ari ikintu.

Nubwo iyi nkuru ishimishije, inagaragaza ibibazo byinshi imiryango myinshi yo muri Uganda ihura na byo cyane cyane mu bijyanye no kubona serivisi z’ubuvuzi no kurera abana mu buzima bw’ubukungu bwifashe nabi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kiliziya Gatolika ku Isi yashyizeho iminsi icyenda yo kunamira Papa Francis uherutse kwitaba Imana
Next Article Nyamasheke: Umugabo yatewe icyuma ahita ahasiga ubuzima
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Nonaha ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo rigabye igitero gikomeye kuri M23 i Nyangenzi

Amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aravuga ko ingabo za Leta zifatanyije n’ihuriro ryazo zimaze…

2 Min Read
AMAKURU

Bugesera: Umugabo yapfiriye mu Kagali bikekwa ko yakubiswe n’abanyerondo bikamuviramo gupfa 

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025 Nibwo mu biro by’Akagari ka Bihari, mu Murenge wa…

3 Min Read
AMAKURU

Perezida cyril Ramaphosa yaguye mu kantu ubwo yerekwaga amafoto y’uko abazungu barimo kwicwa

Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Imirwano hagati y’Ingabo za RDC na M23 yongeye kumvikana muri Kivu y’Amajyaruguru

Mu cyumweru gishize Ingabo za leta ya Kinsasa zakozanyijeho n’umutwe wa M23 mu gace ka Lunyasenge kari muri teritwari ya…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?