Umukecuru witwa Consolata Oduya wo muri Kenya yakoze igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi ubwo yajyaga ku ishuri afite inkoko esheshatu, ashaka kwishyura amafaranga y’ishuri y’abuzukuru be babiri.
Abo bana biga mu ishuri rya Adiedo Mixed Secondary School bari barirukanywe kubera umwenda w’ishuri ungana n’ibihumbi 131,92 Ksh, ni ukuvuga hafi 1.540.000 Frw.
Kubera ko nta bushobozi yari afite, uyu mukecuru yajyanye inkoko esheshatu, buri imwe ifite agaciro ka 1000 Ksh (hafi 11.700 Frw), yizera ko ishuri ryazemera maze abuzukuru be bagakomeza kwiga.
Amafoto agaragaza uyu mukecuru ahagaze imbere y’umwarimu warebaga izo nkoko, ari kumwe n’abo bana, yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu benshi bashishikazwa no kumufasha.
Nyuma y’ibi, Guverineri wa Homa Bay, Gladys Wanga, yavuze ko yumvise iyo nkuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga, maze afata icyemezo cyo kumufasha.
Guverineri Wanga yavuze ko yagiye gusura uwo muryango no gufasha abana kwishyura amafaranga basigayemo.
Yahise yemera kwishyura 81.920 Ksh (hafi 960.000 Frw) yari asigaye, nyuma y’uko undi muntu yari amaze gutanga 50.000 Ksh (hafi 580.000 Frw).
Wanga yavuze ko abo bana bashyizwe muri gahunda y’ubufasha y’akarere, bakazishyurirwa kugeza barangije kaminuza.
Uyu mukecuru yashimiye abantu bose bamufashije, ndetse n’ishuri ryamugaruriye inkoko ze.
Ibi kandi byatumye umunyarwenya Eric Omondi uri mu bakomeye muri Kenya, asaba amakuru kuri uyu mukecuru kugira ngo na we amufashe.