Umunyemari Munyakazi Sadate wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports, yahakanye inkuru yacuzwe n’umuntu utazwi, ivuga ko agiye kugura Sitade Amahoro, avuga ko ari amakuru mpimbano.
Kuri uyu wa Kane ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye inkuru ngufi y’ifoto, ivuga iby’iki cyifuzo cyatwererewe Munyakazi Sadate uzwi mu ruganda rwa Siporo mu Rwanda.
Iyi nkuru ngufi y’ifoto bigaragara ko uwayikoze yayitiriye ikinyamakuru kimwe cyandika kuri Interineti mu Rwanda, igira iti “Sadate Munyakazi yatangaje ko agiye kugura Stade Amahoro.”
Uyu munyemari akoresheje iyi foto, yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa X anakunze gukoresha, ko aya makuru atari impamo ahubwo ko ari inkuru ncurano (Fate news).

Ni inkuru yacuzwe nyuma y’iminsi Munyakazi Sadate agaruka mu bitangazamakuru, aho yivugira ko amaze kugera ku rwego rushimishije mu bijyanye mu bukungu n’imari atunze, aho yavuze ko imitungo ye yose harimo ibyo atunze ndetse n’ibiri mu bikorwa bimwanditseho, bibarirwa mu gaciro kari hejuru ya miliyari 10 Frw.
Munyakazi Sadate kandi aherutse gutangariza RADIOTV10 ko afite icyifuzo cyo kugura ikipe ya Rayon Sports yigeze kubera Perezida, ku buryo ubuyobozi bwayo bubyemeye yayitangaho Miliyari 5 Frw.
Uyu mugabo wavugaga ko iki cyifuro atari amashyengo, yanagaragaje imishinga yifuza kuzakorera iyi kipe igihe yaba ayegukanye, irimo kuyigurira indege yazajya iyitwara igihe igiye gukina mu mikino mpuzamahanga.
