igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ntiyumva uko u Budage bwoherereje Uganda Ambasaderi mugufi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ntiyumva uko u Budage bwoherereje Uganda Ambasaderi mugufi
AMAKURU

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ntiyumva uko u Budage bwoherereje Uganda Ambasaderi mugufi

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 26, 2025 3:18 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko atumva uburyo u Budage busanzwe buzwiho kugira abantu barebare bwoherereje Uganda Ambasaderi mugufi.

Ambasaderi w’u Budage muri Uganda, Mathias Schauer, amaze igihe atarebana neza n’abayobozi b’iki gihugu kuko ashinjwa gushyigikira imitwe y’abantu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Colonel Chris Magezi, ku wa 23 Gicurasi 2025 yatangaje ko mu gihe Uganda yitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2026, hari kuvuka imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’ahahurira abantu benshi no kwangiza ibikorwaremezo.

Col Magezi yasobanuye ko bamwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa harimo abo mu ishyaka NUP riyoborwa n’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Ati “Bamwe baregewe inkiko, bafungirwa muri kasho mu gihe bategereje kuburanishwa.”

Uyu musirikare yasobanuye ko ubwo yakurikiranaga abatera inkunga iyi mitwe irwanya ubutegetsi bw’ishyaka NRM, byagaragaye ko harimo zimwe muri ambasade z’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ziri i Kampala, atunga urutoki Ambasaderi Schauer.

Ku Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, iyi myitwarire ya Ambasaderi Schauer yatumye Igisirikare cya Uganda (UPDF) gitangaza ko cyahagaritse imikoranire yose cyari gifitanye n’u Budage.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yagize icyo avuga kuri Ambasaderi Schauer, mu buryo busa no kumukwena, ashimangira ko atumva uburyo u Budage bwohereje umugabo mugufi nk’uyu kubuhagararira.

Ati “Nshingiye ku mateka Abadage ni bo bantu bakwiriye kuba ari aba kabiri mu burebure i Burayi nyuma y’Abaholandi banywa amata menshi nka twe (Abahima, Abatutsi n’Aba-Dinka). Kubera iki bohereje Umudage ushobora kuba ari we mugufi ngo abe Ambasaderi hano.”

Ku wa 23 Gicurasi 2025 ni bwo UPDF yatangiye gushinja Ambasaderi Schauer gushyigikira imitwe y’abantu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

Gen Muhoozi atangaje ibi mu gihe hashize iminsi mike yikomwe na Ambasaderi Mathias Schauer, amushinja gukoresha imvugo iteye impungenge. Iki gihe yamuregeye Gen Salim Saleh usanzwe ari se wabo, na we amwizeza ko azamuganiriza.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Angela Merkel yaburiye u Burayi ku ngaruka zo gufunga imipaka n’abimukira
Next Article Mu karere ka Kamonyi Umugabo yasanzwe mu kiraro cy’Inka amanitse mu ikoti
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

AFC/M23 yahakanye imibare yatangajwe na Leta ya Congo ku bapfiriye mu rugamba rwo gufata Goma
May 31, 2025
U Rwanda rugiye kubaka amashuri y’icyitegererezo yigisha ikoranabuhanga harimo na Drone
May 31, 2025
“Mbere yo gufungura urugi, banza witegure” Trump abwira Macron wakubiswe n’umugore we
May 31, 2025
Amavubi yerekeje muri Algeria gukina imikino ya gicuti yo kwitegura Gikombe cy’Isi cya 2026
May 31, 2025
Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Lamine Yamal yongereye amasezerano y’imyaka itandatu muri FC Barcelone

Lamine Yamal yongereye amasezerano y’imyaka itandatu muri FC Barcelone, azageza mu mpeshyi ya 2031. Yamal watangiye gukinira FC Barcelone nkuru…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Tiwa Savage yagiriye inama abahanzi bakizamuka

Tiwa Savage yagiriye inama abahanzi bakizamuka kwikunda, kwiyitaho, no kutita ku bivugwa ku mbuga nkoranyambaga. Uyu muhanzikazi asobanura ko ikintu…

0 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Urukingo rwa SIDA rwageragerejwe mu Rwanda ruri gutanga icyizere

Ubushakashatsi bushya ku rukingo rwa SIDA bwakorewe mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, bwatanze icyizere gikomeye mu rugamba rwo guhashya…

4 Min Read
AMAKURU

Inka zirenga 100 z’Abanyamulenge zanyazwe n’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe iyishamikiyeho

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?