Polisi yo muri Zimbabwe irimo gushakisha umugabo witwa Crispen Marara ukekwaho kwica umupangayi we nyuma yo kumuhata ibibazo no kumukubita azira amafaranga y’ubukode atabashije kugeza kuri nyirayo.
Ibi byabereye mu gace ka Zengeza, aho Marara bivugwa ko yakoranye n’abandi bantu bane bakagirira nabi Tendai Nenguwo w’imyaka 38 bamushinja kurya amafaranga ya Marara.
Nk’uko Polisi ya Harare ibitangaza, ikibazo cyaturutse ku mafaranga arenga ibihumbi 600 Frw bivugwa ko Tendai yari yakusanyije ku bandi bapangayi batuye mu nzu y’umuryango wa Marara, ariko ntayashyikirize ba nyirayo ahubwo ayikoresha mu nyungu ze bwite.
Umuvugizi wa Polisi y’Intara ya Harare, Inspector Luckmore Chakanza yemeje iby’uru rupfu ati: “Turimo gukora iperereza ku rupfu rw’umugabo wapfiriye mu bitaro nyuma yo gukubitwa azira amafaranga bivugwa ko yakoresheje atari aye.”