Umugabo witwa Demery Ardell Wilson yareze resitora ya Whataburger ayishinja uburangare bwamushyize mu kaga nyuma yo guhabwa ibiryo birimo ibitunguru, nyamara yari yabisabye ko bitashyirwa mu mugati we kubera ko abifiteho allergie.
Nk’uko byagaragajwe mu kirego yatanze ku wa 30 Mata 2025 mu rukiko rwo mu gace ka Harris, i Houston muri Leta ya Texas, Wilson yasabye ko yishyurwa hagati y’amadolari ibihumbi 250 na miliyoni imwe y’amadolari nk’indishyi y’ibyo yanyuzemo.
Byose byabaye ku wa 24 Nyakanga 2024 ubwo Wilson yageraga muri imwe muri resitora za Whataburger agasaba umugati (Burger) udafite ibitunguru. Yagize ati ibitunguru bimugiraho ingaruka zikomeye, kuko afite allergie. Nubwo yabisobanuye neza, abakozi ba resitora ngo ntibabyitayeho, maze mugati ahabwa uba urimo ibitunguru.
Wilson amaze kuwurya yahise atangira kugira ibibazo bikomeye by’ubuzima, byamusabye kujyanwa mu bitaro byihuse kugira ngo avurwe. Nyuma yo kuvurwa no kuva mu bitaro, yahise afata icyemezo cyo kurega resitora abashinja kudakurikirana neza ibyo umukiriya asabye, ibintu byari hafi kumuviramo urupfu.
Mu kirego cye, Wilson asobanura ko ibyabaye byamuteye ihungabana rikomeye, gutakaza amafaranga menshi mu kwivuza, ndetse n’inkeke yo kuba ubuzima bwe bwari buri mu kaga. Ku bw’ibyo, arasaba guhabwa indishyi zihwanye n’ibyo yahuye nabyo.
Kugeza ubu, umunyamategeko umwunganira mu rubanza ntaragira icyo atangaza ku bijyanye n’iki kirego.