Mu gihugu cya Indonesia umugenzi yatumye indege itagera aho yagombaga kujya ni nyuma y’uko yagerageje gufungura umuryango w’iyo ndege iri mu kirere
Sosiyete ikora ingendo zo mu kirere ya Jetstar yasohoye itangazo igaragaza ko kuri iri joro itabashije kugera aho yajyaga ubwo yahuguraka ku kibuga cy’indege bitewe n’umugenzi warimo. Iyi sosoyete yavuze ko umwe muri aba bagenzi yabangamiye abakozi bayo aho yagize iti “Ni nyuma y’uko umwe mu bagenzi agerageje gufungura umwe mu miryango y’indege, kandi yari abangamiye abakozi bacu b’indege.”
Nyuma y’uko iri tangazo risohorwa hakwirakwijwe amashusho y’uwo mugore agerageza gufungura uwo muryango gusa birangira abakozi bo mu ndege bamuhagaritse. Ibi si ubwa mbere bibaye kuko no mu mwaka ushize nabwo habaye ibisa n’ibi ubwo umwe mu banzi nawe yagerageje gufungura umuryango w’indege ya sosiyete ya American airlines.
