igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umugore wa Kabila Olive Lembe Kabila yashinje abasirikare ba RDC kurya inka ze
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umugore wa Kabila Olive Lembe Kabila yashinje abasirikare ba RDC kurya inka ze
AMAKURU

Umugore wa Kabila Olive Lembe Kabila yashinje abasirikare ba RDC kurya inka ze

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 23, 2025 4:43 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo boherejwe mu rwuri rw’inka za Joseph Kabila mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Mata 2025, barashinjwa gusahura imitungo bahasanze.

Umugore wa Kabila, Olive Lembe, yatangaje ko aba basirikare bari mu rwuri rwa Kundelungu ruherereye mu ntara ya Haut-Katanga kandi ngo nta ruhushya bafite rwo kujya mu mutungo w’umuryango wabo.

Uretse kwiba mudasobwa na telefone z’abakorera muri uru rwuri, Lembe yatangaje ko aba basirikare batangiye kubaga inka zororerwamo kugira ngo bazirye kuko nta mafunguro bitwaje.Ati “Aba basirikare bibye mudasobwa na telefone ngendanwa z’abakozi bo mu rwuri. Baje nta mafunguro bitwaje, ubu bari kubaga inka zacu kugira ngo bazirye.”Leta ya RDC yatangaje ko yafatiriye imitungo yose ya Kabila nyuma y’aho tariki ya 18 Mata agiriye uruzinduko mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23.

Yari imaze iminsi yohereza abasirikare bo mu rwego rw’ubutasi mu mitungo ye irimo urugo rwe ruherereye mu gace ka Limete mu mujyi wa Kinshasa, bavugaga ko bari gushakisha ibikoresho bya gisirikare bishobora kuba bihahishe.

Lembe yatangaje ko Leta ya RDC ikomeje gukorera umuryango we iyicarubozo, kandi ko ifite umugambi wo kuwica.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC: Ba Guverineri b’intara 26 basabwe gukumira ibikorwa by’ishyaka rya Joseph Kabila
Next Article Antoine Cardinal Kambanda yasezeye kuri Papa Francis witabye Imana
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Uvira: Mu ijoro rya keye ingabo za Leta ya Congo zarashweho bikomeye ubwo zari zigiye kwiba

Urusaku rw’imbunda rwinshi rwaraye rwumvikanye mu bice by’umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

RDC: Umutwe wa Wazalendo wifatanyije n’inyeshyamba za AFC/M23 ziyobowe na Corneille Nangaa

Mu karere ka Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), haravugwa inkuru y’ifatanya ry’umutwe…

3 Min Read
AMAKURU

Polisi y’u Rwanda igiye kohereza abapolisi muri central Africa

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, yahaye impanuro abapolisi 320 bitegura kujya mu butumwa…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo bagabye ibitero bikomeye i Kabare

Ingabo zirimo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana bya hafi na…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?