Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi umugore w’imyaka 55 ubwo yari afashwe yakira umufuka w’urumogi wapimaga ibilo 25, azaniwe n’umusore w’umunyonzi w’imyaka 30, bose bakekwaho kugira uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 28 Gicurasi 2025, ahagana saa yine, mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruli, Umudugudu wa Kabeza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangaje ko uyu mugore yari asanzwe ari mu ntonde z’abakekwaho ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ubushize yari yarigeze gufungwa azira icyaha nk’iki.
Yagize ati: “Uyu mugore twari dusanzwe tumukurikiranira hafi kuko yari yarigeze gufungwa kubera ibyaha bijyanye n’urumogi, ariko nyuma akaza gufungurwa. Ibyo byose byatumye tugira amakenga, none yaje no gufatwa ari mu bikorwa nk’ibyo.”
Aba bombi bahise bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, aho bafungiwe mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera.
Itegeko N°68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 263, rivuga ko umuntu wese uhingwa, utunda, ugurisha cyangwa uha undi ibiyobyabwenge, harimo n’urumogi, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha gikomeye.
Abahamijwe n’urukiko iki cyaha bashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kurusha igihano cy’igifungo cya burundu, hakiyongeraho ihazabu iri hagati ya milioni 20 na 30 Frw, bitewe n’uburemere bw’icyaha.