igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umugore w’imyaka 55 yafatiwe mu cyuho yakira urumogi rwa ibilo 25 muri Muhanga
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umugore w’imyaka 55 yafatiwe mu cyuho yakira urumogi rwa ibilo 25 muri Muhanga
AMAKURU

Umugore w’imyaka 55 yafatiwe mu cyuho yakira urumogi rwa ibilo 25 muri Muhanga

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 28, 2025 7:11 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi umugore w’imyaka 55 ubwo yari afashwe yakira umufuka w’urumogi wapimaga ibilo 25, azaniwe n’umusore w’umunyonzi w’imyaka 30, bose bakekwaho kugira uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 28 Gicurasi 2025, ahagana saa yine, mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruli, Umudugudu wa Kabeza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangaje ko uyu mugore yari asanzwe ari mu ntonde z’abakekwaho ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ubushize yari yarigeze gufungwa azira icyaha nk’iki.

Yagize ati: “Uyu mugore twari dusanzwe tumukurikiranira hafi kuko yari yarigeze gufungwa kubera ibyaha bijyanye n’urumogi, ariko nyuma akaza gufungurwa. Ibyo byose byatumye tugira amakenga, none yaje no gufatwa ari mu bikorwa nk’ibyo.”

Aba bombi bahise bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, aho bafungiwe mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo bakurikiranwe n’ubutabera.

Itegeko N°68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 263, rivuga ko umuntu wese uhingwa, utunda, ugurisha cyangwa uha undi ibiyobyabwenge, harimo n’urumogi, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha gikomeye.

Abahamijwe n’urukiko iki cyaha bashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kurusha igihano cy’igifungo cya burundu, hakiyongeraho ihazabu iri hagati ya milioni 20 na 30 Frw, bitewe n’uburemere bw’icyaha.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Cholera ikomeje kwibasira Sudani
Next Article Perezida wa Sena y’u Rwanda asanga ibiganiro ari wo muti w’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Israel yashimye umubano wihariye ifitanye n’u Rwanda, ishimangira ubushake bwo gukomeza gufatanya mu nzego z’iterambere
May 29, 2025
Perezida Kagame na Alain Berset baganiriye ku bufatanye bushya hagati y’u Rwanda n’u Burayi
May 29, 2025
U Rwanda rwongeye gutanga inkunga yo gufasha abari mu kaga muri Gaza
May 29, 2025
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania mu nama igamije gushimangira umutekano ku mipaka ihuriweho
May 29, 2025
Rurageretse hagati y’Umunyamakuru na Ambasaderi wa Israel
May 29, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Perezida wa America Donald Trump ari kotswa igitutu

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeye kongera igihe cy’ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Burayi, kikazagera ku…

1 Min Read
AMAKURU

Ingabo za SADC zashinje M23 gutegura ibitero bya nyirarureshwa

Ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo zihuriye mu muryango wa Africa Y'epfo za SADC zatangaje…

2 Min Read
AMAKURU

Ibisasu bya rutura biturutse mu mutwe wa Rapid Support Forces (RSF) byibasiye ingoro ya Perezida wa Sudani

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 1 Gicurasi 2025, ibisasu bya rutura biturutse mu mutwe wa Rapid Support Forces (RSF)…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Davido yanenze ubutegetsi bwa Nigeria

Davido yanenze Leta ya Nigeria avuga ko ariyo mbi iri ku isi. Ati”Nigeria nta bayobozi beza ifite,kandi igihugu gifite abakene…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?