Umukozi w’Imana Diana Edward Bundala, uzwi ku mazina ya Mfalme Zumaridi wo muri Tanzania yatawe muriyombi na Polisi aho kurikiranywe ibyaha bibiri harimo nicyo kuba yarafashe abana bato ababwira ko ariwe Mana kandi ko azabarinda ikitwa Urupfu.
Polisi yo mu ntara ya Mwanza muri Tanzania, kuri uyu wa kane tariki 15 Gicurasi 2025, yatangaje ko yataye muriyombi Umwami Zumaridi aho akurikiranyweho ibyaha bibiri.
Ibyo byaha akurikiranyweho, harimo icyokuba yarafashe urugo rwe akarugira urusengero binyuranyije n’amateko kubera ko urwo rusengero ruri muri Karitsiye kuburyo iyo basenga asakuriza abaturage baturanye nawe.
Ikindi cyaha Polisi yavuze ikurikiranyeho uwo Mwami Zumarida, harimo video iriho ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga aho yafashe abana bato babahungu n’abakobwa, maze atangira kubabwira ko ariwe Mana yabo kandi ko azabarinda ikitwa Urupfu.
Polisi yasabye abaturage bafite amakuru kuri Zumarida kuyatanga kuri Polisi kugirango hamenyekane ukuri kubyo akurikiranyweho.