igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umugore yabonetse ari muzima nyuma y’imyaka 62 yari ishize aburiwe irengero
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > Uncategorized > Umugore yabonetse ari muzima nyuma y’imyaka 62 yari ishize aburiwe irengero
Uncategorized

Umugore yabonetse ari muzima nyuma y’imyaka 62 yari ishize aburiwe irengero

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 5, 2025 2:48 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Audrey Backeberg, umugore wo muri Leta ya Wisconsin, yabonetse ari muzima nyuma y’imyaka 62 yari ishize aburiwe irengero.

Uyu mugore yari afite imyaka 20 ubwo yaherukaga kugaragara ku wa 7 Nyakanga 1962, aho yavuye mu rugo iwabo mu gace ka Reedsburg. Uwo bari kumwe, bivugwa ko ari umukobwa wabafashaga mu rugo, yavuze ko bombi bahisemo guhagarika imodoka (hitchhiking) berekeza i Madison, mbere yo gufata bisi ya Greyhound bajya i Indianapolis, Indiana.

Nyuma yaho, uwo mukobwa yavuze ko yabonye Backeberg ava aho bisi yabasize akagenda, maze ntiyongera kumuca iryera.

Nyuma y’imyaka myinshi uru rubanza rwabaye “cold case” (rutarimo amakuru mashya), iperereza rishya ryatangijwe uyu mwaka ryagaragaje ko Backeberg yahisemo kugenda ku bushake bwe, atagiriwe nabi kandi nta cyaha cyabaye.

Ubu afite imyaka 82, akaba atuye hanze ya Wisconsin. Umupolisi witwa Isaac Hanson yavuze ko yamubonye abifashijwemo na konti ya mushiki we kuri ancestry.com, serivisi isanzwe ikoreshwa mu gushaka inkomoko n’amateka y’imiryango.

Yagize ati: “Twabonye aho ashobora kuba atuye, twabimenyesha polisi yaho, nyuma y’iminota 10 tukibimenya.”

Hanson yavuze ko Backeberg ashobora kuba yarahunze kubera umugabo wamufataga nabi. Yongeyeho ko uwo mugore yumvikanaga yishimye kandi adafite kwicuza ku cyemezo yafashe.

Iperereza rikomeje, ariko polisi yashimye uruhare rw’abashinzwe iperereza, yaba ab’ubu n’ababayeho mu bihe byashize, mu kugarura ukuri kuri iyi dosiye ishaje.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi abantu bakekwaho gutera urukweto Perezida William Ruto
Next Article Kate Bashabe yasabye Yago Pondat kureka intambara z’amagambo ahubwo akibanda ku kazi ke
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025
Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa
May 23, 2025

You Might Also Like

Uncategorized

Munyakazi Sadate: “Nigeze gukena kugera n’aho ngurisha intebe zo mu nzu” yatanze amasomo kubashaka gutera imbere

Umunyemari w’Umunyarwanda, Munyakazi Sadate, uzwi cyane mu bijyanye n’ubucuruzi no gushora imari, yatangaje ko nubwo ubu abarirwa mu baherwe bo…

3 Min Read
Uncategorized

Mu Bushinwa: Indege zitagira abapilote (Drone) zemerewe gutwara abagenzi

Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili mu Bushinwa (CAAC) cyahaye uburenganzira indege zitagira abapilote bwo gukora akazi ko gutwara abantu nk’uko…

1 Min Read
Uncategorized

APR WVC yatsinze club féminin de carthage mu gikombe cya afurika

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR Women Volleyball Club (APR WVC), yatangiye neza irushanwa nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo…

1 Min Read
Uncategorized

Zimbabwe abaturage bari mu myigaragambyo igamije kweguza umukuru w’Igihugu

Leta ya Zimbabwe yohereje amagana y’abapolisi mu murwa mukuru Harare, kugira ngo baburizemo imyigaragambyo yateguwe n’abaturage basaba ko Perezida Emmerson…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?