Mu gitondo cyo ku itariki 24 Gicurasi 2025 The Ben na Diamond Platnumz bahuriye muri Kampala Serena Hotel baganira umwanya mbere yo kwerekeza I Ntungamo.
The Ben na Diamond Platnumz bari kubarizwa muri Kampala Serena Hotel bafashe amafoto basabana banibukiranya ibihe byaranze igitaramo cya The Ben cyagenze neza.
Diamond Platnumz yagize ati”Nabonye igitaramo cyawe cyaragenze neza. Harimo abakobwa barenze beza”.
The Ben yamusubije ko yakoze ibishoboka byose ngo igitaramo kigende neza. Muri ayo mashusho humvikana Muyoboke Alexis yibwira Babu Tale, umujyanama wa Diamond Platnumz.
Aba bahanzi berekeje i Ntungamo mu gitaramo bahuriramo na Eddy Kenzo. Kigamije guteza imbere umugore wo mu cyaro.