The Ben yakoreye igitaramo gikomeye i Kampala, atungurwa n’umufana wamujugunyiye isutiye ku rubyiniro ubwo yarimo aririmba
Umuhanzi w’Umunyarwanda, The Ben, yataramiye imbaga y’abafana i Kampala muri Uganda ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, mu gitaramo cyaranzwe n’udushya tutari twitezwe. Mu gihe yari ari kuririmba indirimbo yise “True Love”, yahimbiye umugore we Uwicyeza Pamella, yatunguwe n’isutiye y’umutuku yamujugunyweho n’umwe mu bafana.
Uyu muhanzi yari ari ku rubyiniro wenyine ubwo igikorwa cyatunguranye cyabaga, maze iyo sutiye imunyura hejuru iturutse mu ruhande rw’abafana bari bamwegereye cyane. Nubwo abenshi bashobora kuba bari kwitega ko byamuca intege, The Ben yakomeje kuririmba atikanga, ntiyerekana ko byamukoze ku mutima cyangwa ngo yigaragaze nk’udashimishijwe nabyo.
Iki gitaramo cyahuje abahanzi batandukanye barimo ab’imbere mu gihugu cya Uganda nka Karole Kasita, Warafik Muzik na Rema Namakula. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Kevin Kade ndetse na Element, mu gihe DJ Flix ari we wari ushinzwe kuvanga umuziki.
Si ubwa mbere abahanzi bahura n’ibikorwa bitunguranye ku rubyiniro. Mu 2022, umunya-Nigeria Ruger nawe yigeze kugirirwa nabi n’umufana wamufashe ku gitsina ubwo yari ari kuririmba. Nubwo icyo gihe byamubabaje cyane, yaje kwisuganya akomeza igitaramo.
Ibi byose byerekana uburyo abahanzi bagomba guhora biteguye uko bishoboka kose kugira ngo bidahungabanywa n’ibiba mu myidagaduro baba barimo.