Perezida Paul Kagame yakiriyeMassad Boulos, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ku mugabane wa Afurika.
Ku wa Kabiri tariki ya 8 Mata 2025, u Rwanda rwakiriye Massad Boulos, umujyanama wa Donald Trump, aho yahuye na Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro byimbitse ku bufatanye hagati ya Amerika n’u Rwanda, by’umwihariko ku mutekano n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Massad Boulos yashimangiye ko we na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro bifite icyerekezo cy’ahazaza heza, byibanze ku guteza imbere amahoro, ituze, ubufatanye mu bukungu no kubungabunga umutekano w’akarere.
Yagize ati: “Njye na Perezida Kagame twaganiriye ku cyerekezo cy’ubufatanye bushingiye ku ituze mu Karere, amahoro n’iterambere mu bukungu, kandi hashyigikiye umutekano n’ubusugire bw’ibihugu byose bigize aka Karere.”
Ubufatanye bw’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bumaze imyaka irenga 60, bukaba bushingiye ku guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu mishinga myinshi irimo iy’ubuzima, uburezi, ubucuruzi, ubukerarugendo, n’inkunga ihabwa imiryango itegamiye kuri Leta.
Ibyo bikorwa by’ubufatanye bigaragazwa n’ibirori byo kwizihiza umubano mwiza w’ibihugu byombi byabaye tariki ya 28 Nyakanga 2023, byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Mu rwego rwo gukomeza kunoza imikoranire, ibi bihugu kandi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere yasinywe mu mpera za 2022.
Mbere yo kugera mu Rwanda, Massad Boulos yari yasuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku wa 3 Mata 2025, aho yagaragaje ubushake bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kugira uruhare mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Yanashimangiye ko nta bukungu bushoboka mu gihe umutekano udahari.
Mu rwego rwo gushimangira ubwo bufatanye, hasinywe kandi amasezerano yerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Uru rugendo rwa Massad Boulos n’itsinda ayoboye rugamije gushimangira umubano n’iterambere hagati ya Amerika n’ibihugu bya Afurika. Nyuma yo kuva i Kinshasa no mu Rwanda, bazakomereza uruzinduko mu bihugu bya Kenya na Uganda.