Mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona, Ikipe ya Bugesera yari yakiriye Rayon Sports ku kibuga cya Bugesera maze ikipe ya Rayon Sports bateza imvururu umukino urahagarikwa.
Abafana ba Rayon Sports bari ku musozi bateye amabuye mu kibuga, byatumye umusifuzi wo ku ruhande ahunga. Umukino wahagaze, Bugesera yari ifite ibitego 2 ku busa bwa Rayon Sports.
Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee yagerageje guhosha imvururu ariko biba iby’ubusa, Aho abafana ba Rayon Sports basakuzaga bagira bati ” turabirambiwe , turabirambiwe.”
Aba-Rayon bavuga ko hari aho umusifuzi yagomba gutanga penaliti ku ikosa ryakorewe Abbedy mu rubuga rw’amahina rwa Bugesera. Ahubwo abakinnyi ba Bugesera bahise bakina bihuta birangira bakoreweho ikosa umuaifuzi atanga Penaliti.
Nyuma yo guterwa penaliti na Bugesera ikavamo igitego cya kabiri cyayo abafana ba Rayon Sports bakomeje gutera amacupa mu kibuga, Komiseri w’umukino ahisemo gusubika umupira.
Komiseri w’umukino Munyemana Hudu yahisemo ko umukino uhagarikwa kubera impamvu z’umutekano ku kibuga.
Umukino usubitswe ku munota wa 55 w’umukino hakaba hategerejwe umwanzuro uraza gufatwa n’ubuyobozi bureberera shampiyona y’u Rwanda.