igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yiyahuye nyuma yo kubengwa n’umumotari yahaye amafaranga
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yiyahuye nyuma yo kubengwa n’umumotari yahaye amafaranga
AMAKURUUBUZIMA

Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yiyahuye nyuma yo kubengwa n’umumotari yahaye amafaranga

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 25, 2025 8:42 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yiyahuye nyuma yo kubengwa n’umumotari yahaye amafaranga
SHARE

Umukobwa w’imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yapfuye bitunguranye aho bikekwa ko yiyahuye.

Ibi byabaye mu ijoro ku wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025 mu gace ka Nyabagere zone ya Gihosha muri komine ya Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi.Amakuru atangwa n’abo babanaga mu rugo avuga ko bari baryamye nk’ibisanzwe, ariko umukobwa bari basangiye icyumba atangira gutabaza amuhamagara. Nyuma yo kumubura, batangiye kumushakisha mu nzu hose.

Mu nzu baje kumubura maze bamusanga mu bwiherero aho yari yimanitse akoresheje igitenge yanyujije mu idirishya.Abo bakoresha be batangaje ko nta kibazo bigeze bagirana nawe kandi ko bari babanye neza. Bavuze ko batigeze bamenya impamvu yamuteye kwiyambura ubuzima.

Abaturanyi bo bavuga ko hashize iminsi uyu mukobwa atandukanye n’umusore bakundanaga, bivugwa ko akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto.

Hari amakuru ko ashobora kuba yaranamuhaye amafaranga mbere y’uko batandukana, bikaba byaramubabaje cyane.Abashinzwe umutekano hamwe n’inzego z’ibanze bahise bagera aho byabereye, umurambo ujyanwa ku bitaro bikuru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umubyeyi ubyara Niyo Bosco yashinguwe umuhango witabiriwe n’umuhungu we Niyo
Next Article Muhanga: Impanuka y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yahitanye Umugabo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ingabo zari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC) zacyuye ibindi bikoresho ibinyujije mu Rwanda

Ingabo zari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zacyuye icyiciro cya…

2 Min Read
AMAKURU

RDC: Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

Urukiko rushinzwe kurengera itegeko Nshinga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwahanishije Augustin Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe gukora imirimo…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Sudan y’Epfo: Manda y’ubutumwa bw’amahoro ‘UNMISS’ yongerewe

Akanama k’umuryango wabibumbye Gashinzwe umutekano ku isi, kongereye Manda ya’abari mu butumwa bw’uyu muryango muri Sudan y’Epfo, ubutumwa buzwi nka…

2 Min Read
America na Iran mubiganiro bya dipolomasi
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ibiganiro birarimbanyije hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’igihugu cya Iran nyuma y’imyaka 45 badacana uwaka

Nyuma y'imaka isaga 45 Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran baracanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, hongeye kuba ibiganiro biziguye.…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?