igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we amujugunye mu musarane
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we amujugunye mu musarane
AMAKURU

Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we amujugunye mu musarane

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 10, 2025 11:05 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho icyaha cyo kwica umwana we w’imyaka ibiri amujugunye mu musarane wa metero 20 z’ubujyakuzimu, aho nyuma y’uko abaturage bahuruje inzego z’umutekano, umwana yakuwemo yamaze gupfa

Ibi byabaye ku wa 9 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa, Umudugudu wa Kabeza, aho uwo mukobwa yakoraga akazi ko mu rugo.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko uwo mukobwa yari asanzwe akora imirimo yo kumesera mu ngo zitandukanye, ariko mu minsi yashize yari yarabonye akazi ko gukora mu rugo mu mudugudu wa Kabeza. Amakuru atangwa n’abaturanyi agaragaza ko icyemezo cyo kwihekura cyaba cyaraturutse ku makimbirane yamaze igihe hagati y’uwo mukobwa n’uwo babyaranye umwana.

Bivugwa ko ku munsi w’ibyago, yahengereye igihe abo bakoranaga batari mu rugo, maze afata umwana amujugunya mu musarane. Nyuma yaho, abaturage bahise bahuruza Polisi, ariko ubwo umwana yakurwagamo, basanze yamaze kwitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yemeje aya makuru, avuga ko umurambo w’uwo mwana wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, naho umukobwa ukekwaho icyaha ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

SP Habiyaremye yibukije abaturage ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu yambura undi ubuzima, asaba buri wese kwirinda ibikorwa nk’ibi kuko amategeko azabihanisha byihanukiriye.

Naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abigambiriye, ahanishwa igifungo cya burundu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Igisirikare cy’Uburundi cyemeje ko cyishe inyeshyamba zisaga 100 zirwanya Leta y’u Rwanda
Next Article Vatican yatanagaje igihe cya nyacyo Papa Leo XIV azimikirwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umusore wafashe ku ngufu umukobwa amutera ubwoba ngo aramukorera nk’ibyo Kazungu yakoraga, yatawe muri yombi
May 23, 2025
Nyamasheke: Umwarimu yaguye mukantu nyuma yo kubona umukobwa babyaranye amuzaniye uruhinja rw’amezi 3 mu ishuri
May 23, 2025
Karongi: Mu mezi abiri abibasiwe n’ibiza bagiye gukorerwa ikintu gikomeye
May 23, 2025
U Bufaransa bwamaganye ibirego bya Israel, buvuga ko iri kubiba urwango
May 23, 2025
Abantu barenga ibihumbi 10 basanzwemo indwara ya Malariya mu Mujyi wa Kigali
May 23, 2025

You Might Also Like

Mu gihugu cya Mexique umukandida ku mwanya wa Meya yishwe yiyamamaza
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Mexico: Umukandida yishwe ari mubikorwa byo kw’iyamamariza kuba Meya w’umujyi

Yesenia Lara Gutiérrez wari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Texistepec mu ntara ya Veracruz muri Mexique, yarashwe ahita…

1 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umugabo yatewe icyuma ahita ahasiga ubuzima

Umugabo wari utuye mu karere ka Nyamasheke yatewe icyuma ahita ahasiga ubuzima bigakekwa ko uwagerageje kumwica ariwe wagarutse akamwambura ubuzima…

2 Min Read
AMAKURU

Uruganda rutunganya urumogi mu Rwanda rugeze kure rwubakwa

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), buratangaza ko imirimo yo kubaka uruganda rutunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi igeze ku kigero cya…

3 Min Read
AMAKURU

Yatoraguye Miliyoni 100 Frw mu Kimoteri, bamuhemba ubusa buri buri

Mu mujyi wa Bela Bela, uherereye mu Ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo, haravugwa inkuru idasanzwe y’umugabo werekanye ubunyangamugayo bwo…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?