Umukobwa wo muri Australia wamamaye ku rubuga OnlyFans rushyirwaho amafoto n’amashusho y’urukozasoni, Annie Knight, yajyanywe mu bitaro nyuma yo kuryamana n’abagabo 583 mu munsi umwe.
Annie washakaga gushyiraho agahigo, yari yatangaje ko yifuza kuryamana n’abagabo 200 mu munsi umwe, hafatwa amashusho. Habonetse 583, bose yemera kuryamana na bo.
Iki gikorwa cyamaze amasaha atandatu, icyakoze muganga Dr. Zac Turner ukorera mu Mujyi wa Sydney, yagaragaje ko umubiri w’umuntu udafite ubu bushobozi, bityo ko Annie yagombaga kubona ingaruka zihuse.
Ubwo Annie yajyanwaga ku bitaro tariki ya 21 Gicurasi 2025, yavaga amaraso menshi yatewe no kwangirika kw’imyanya ndangagitsina. N’ubusanzwe, ngo yafataga imiti imugabanyiriza uburibwe, inahagarika kuva kw’amaraso.
Dr. Turner yagize ati “Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa gikenewe ku mubiri, gikora ku mikaya itandukanye, ku mitemberere y’amaraso ava mu mutima ndetse hakanarekurwa endorphines…Ariko iyo urengeje urugero, ukayikora igihe kinini, ingaruka ku mubiri n’imitekerereze ziba mbi.”
Nyuma y’iri sanganya, Annie yatangaje ko yabaye ahagaritse kwifata amashusho y’urukozasoni kugira ngo yite ku mubiri we kuko ari wo ufite agaciro kurusha ibindi byose.
Ati “Namenye ko ubuzima bwanjye ari ingenzi kurusha ibindi byose, ni yo mpamvu nafashe ikiruhuko cyo gufata amashusho. Ndashaka kureba ko umubiri wanjye wasubirana ubuyanja, ukongera kuba mwiza.”
Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko yatangaje kandi ko muri iki gihe, ari kubana n’umukunzi we, Henry Brayshaw.
Gusa nubwo Annie Knight ari kunyura mu bihe bikomeye, ni umukire kuko yavuze ko yinjiza nibura ibihumbi 200$ ku kwezi, akaba anafite inzu enye zose.

Annie yaryamanye n’abagabo 583 mu masaha atandatu