Edan Alexander, ufite ubwenegihugu bwa Israel hamwe n’ubwa Amerika, wari waratwawe bunyago n’umutwe wa Hamas yarekuwe.
Ni umusore w’imyaka 21, bicyekwa ko ariwe munyamerika wa nyuma washimutiwe muri Gaza, akaba n’umusirikare wafatiwe mu bitero byo ku ya 7 Ukwakira.
Kurekurwa kwe bibaye habura amasaha macye ngo Perezida wa Amerika Donald Trump asure Uburasirazuba bwo hagati dore ko ari ko bitaganjijwe.
Kurekura Alexandre, Hamas yatangaje ko ari icyemezo cyiza cyafashwe mbere y’urwo ruzinduko rwa Trump.
Bamwe mu banya Gaza batangaje ko Israel imaze amezi abiri ibuza abantu kwinjiza ibiryo, imiti, n’ibindi bikoresho by’ubutabazi muri ako karere.
BBC yatangaje ko mu bantu 251 bafashwe bugwate, abantu 57 bagifunzwe muri Gaza naho abagera kuri 24 bicyekwa ko bakiriho.
Nk’uko Raporo nshya igaragazwa n’ikigo cy’umutekano w’ibiribwa (IPC) ibivuga abaturage bagera kuri miliyoni 2.1 muri Gaza bafite inzara.
