Umunyemari Elon Musk yatangaje ko yasezeye akazi yari afite muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza ko agiye gusubira gukora muri sosiyete ze zirimo Tesla, X, xAI ndetse n’izindi umunsi ku wundi.
Elon Musk yari amaze ukwezi akorana bya hafi na Perezida wa Amerika, Donald Trump, aho yari ahagarariye Urwego rushinzwe kugabanya amafaranga Leta ikoresha mu buryo budakwiye, DOGE.
Musk yatangaje iki cyemezo cye abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa X ku wa 24 Gicurasi 2025.
Yavuze ko umwanya we agiye kuwushyira muri sosiyete zatumye kugeza ubu ari we muherwe wa mbere ku Isi.
Ati “Ngiye gusubira mu kazi iminsi yose yewe nzajya ndyama mu byumba by’inama cyangwa ububiko. Nkwiriye guha umwanya wanjye xAI ndetse na Tesla cyane ko tuzohereza icyogajuru mu isanzure mu cyumweru gikurikiraho.”
Musk yaherukaga gukomoza kuri iki cyemezo mu nama yabaye ya Tesla, aho yagaragaje ko agiye kugabanya umwanya we mu bikorwa bya Politiki.
Yagize ati “Ndatekereza ngiye kuzajya mara umunsi umwe cyangwa ibiri mu kazi ka Leta cyereka igihe Perezida ubwe azajya ankenera ko hari icyo nakora gikenewe, ariko guhera mu ntangiriro z’ukwezi gutaha umwanya wanjye uzajya wibanda mu kazi ka Tesla cyane ko ako akazi nari mfite muri DOGE gasa nk’aho karangiye.”