igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umunyeshuri w’imyaka 19, yarohamye mu Kiyaga cya Burera ari mu rugendoshuri
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umunyeshuri w’imyaka 19, yarohamye mu Kiyaga cya Burera ari mu rugendoshuri
AMAKURU

Umunyeshuri w’imyaka 19, yarohamye mu Kiyaga cya Burera ari mu rugendoshuri

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 23, 2025 6:14 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, hatangajwe inkuru y’incamugongo y’umunyeshuri w’umuhungu witwa Kwizera Samuel, w’imyaka 19, warohamye mu Kiyaga cya Burera ubwo yari mu rugendoshuri hamwe na bagenzi be.

Kwizera yigaga mu mwaka wa Gatandatu mu ishuri rya Lycée de Nyanza, aho yaharangirizaga amasomo ajyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi. Uyu musore yari muri gahunda yo kwimenyereza umwuga (internship) mu kigo Two Chef’s Coffee Business Co. Ltd, giherereye mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

Ku wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025, Kwizera hamwe na bagenzi be 36 bari mu rugendoshuri rwerekeje mu Kirwa cya Birwa I, giherereye mu Murenge wa Kinoni, mu Karere ka Burera. Bari bagiye gusura bimwe mu bikorwa by’ubukerarugendo n’amahoteli bikorera ku birwa byo muri icyo kiyaga.

Bigeze saa saba z’amanywa nibwo Kwizera yaguye mu mazi. Bagenzi be bagerageje kumushakisha baramubura. Ubutabazi bwatanzwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Police), rikorera muri ako karere, bwatangiye ariko ntibwahita bubona umurambo.

Umurambo wa Kwizera waje kuboneka ku munsi wakurikiyeho, ariwo kuri uyu Gatatu tariki 23 Mata 2025 ahagana saa munani z’amanywa, uhita ujyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzuma.

Mukashyaka Alexie, nyina wa nyakwigendera, yavuze ko yamenye inkuru y’urupfu rw’umuhungu we uyu munsi, ibintu byamubabaje cyane.

“Umwana wanjye yari mu imenyerezamwuga muri imwe muri resitora yo muri Musanze, yigaga i Nyanza ibijyanye no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi. Icyambabaje ni uko yaguye mu mazi ku manywa, ariko nkamenyeshwa ibyabaye bukeye bwaho. Ndifuza ko ubutabera bukorwa kuko ntibyumvikana ukuntu umwana yoherezwa mu rugendo rw’ishuri mu kigo kidafite ubwishingizi,”.

Umwe mu baturage baturiye ikiyaga cya Burera yagize ati: “Twabibonye nk’aho nta makuru yahise atangirwa ku gihe. Byari ukutamenya kuko twabonye imodoka zabazanye zatinze kuva ku kiyaga, niko kumva ko hari umwana warohamye. Polisi ni yo yaje imukuramo. Twumva bigomba gukosorwa: abana bajye bagenda bafite ubwishingizi kandi ku mazi bajyanemo n’inzego z’umutekano.”

SP Jean Bosco Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko yabaye ahagana saa 6:30 z’amanywa.

“Kwizera yarohamye ubwo bari bagiye koga. Bagenzi be bagerageje kumushaka baramubura. Polisi y’u Rwanda, binyuze mu ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu mazi, yamutoraguye, umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma.”

Yasabye abaturage n’ibigo gutekereza ku mutekano w’abana mbere yo kubajyana ahari ibiyaga n’ahandi hantu hashobora kubagiraho ingaruka, ndetse abasaba kutajya koga mu biyaga batabifitiye ubumenyi n’ibikoresho bikenewe byubwirinzi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umugore wa Kabil arataabaza ko inka ze zimazwe na FARDC
Next Article Bobi Wine agiye kugaruka mu muziki
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025
Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umuturage wo mu Karere ka nyanza yabonye Grenade ayitiranya n’iteke

Mu murenge wa Nyagisozi, mu kagari ka Rurangazi, umudugudu wa Kigarama, umuturage witwa Habinshuti Elistarco w’imyaka 61 yabonye igisasu cyo…

1 Min Read
AMAKURU

Kigali: umugore yatwikishije umugabo we isombe nyuma yo kumusangana indaya

Muri Kimisagara ho mu mujyi wa kigali umugore wari utuye aho yatwitse umugabo we akoresheje isombe yari ihiye amutwika wese…

1 Min Read
AMAKURU

Kiliziya Gatolika yatangaje uko yakiriye icyemezo cyo guhagarika amasengesho ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, yatangaje ko icyemezo cya Leta cyo guhagarika…

4 Min Read
AMAKURU

Kigali: Umugabo akurikiranyweho kuriganya arenga miliyoni 140 Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye umugabo ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye bishingiye ku bigo by’ubucuruzi afite nka rwiyemezamirimo byatumye abantu bamwizera ngo…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?